Baltasar Ebang Engonga wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni yakatiwe gufungwa imyaka 8

FB_IMG_1756370318257

Urukiko rwo muri Guinea Equatoriale rwakatiye Baltasar Ebang Engonga, wahoze ari umwe mu bayobozi bakomeye muri guverinoma y’icyo gihugu, igifungo cy’imyaka umunani nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Baltasar, wigeze kuba mu bantu bafite ijambo rikomeye mu miyoborere ya Guinea Equatoriale, si ubwa mbere avuzwe mu nkiko no mu itangazamakuru. Mu mwaka wa 2024, yari yarashinjwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga, nyuma y’uko hasakajwe amashusho yafatiwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga amugaragaza mu bikorwa by’urukozasoni, bivugwa ko yasambanaga n’abagore barenga 400.

Ibyo birego ariko ntibyigeze bifatwa kimwe n’abaturage bose. Hari ababonaga ari uburyo bwo kumusenyera izina no kumubuza amahirwe yari afite yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, dore ko yari umwe mu bantu bavugwaga nk’abashobora gusimbura Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze igihe kirekire ku butegetsi.

Nubwo ibirego bijyanye n’amashusho y’urukozasoni byakomeje kugibwaho impaka, urukiko rwagarutse ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta, ari na byo rwashingiyemo rumukatira gufungwa imyaka umunani.

Iyi ngingo yakomeje gucamo abaturage ibice, bamwe bakavuga ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta, abandi bakabona ari uburyo bwa politiki bwo gukuraho umuntu ushobora kuzahangara ubutegetsi buriho.

Ni inkuru ikomeje gukurikirwa n’amahanga, cyane cyane ku bijyanye n’imibereho ya politiki ya Guinea Equatoriale, igihugu kimaze imyaka irenga 40 kiyoborwa na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, umuyobozi umaze imyaka myinshi ku butegetsi kurusha abandi ku isi.