APR FC ihagaritse abakinnyi babiri kubera imyitwarire mibi mbere y’umukino wa Pyramids FC

Ubuyobozi bwa APR Football Club bwasohoye itangazo risobanura ibyerekeye imyitwarire idahwitse yagaragaye mu gihe ikipe yari irimo kwitegura umukino wa CAF Champions League wabereye i Cairo mu Misiri, wahuje APR FC na Pyramids FC.
Nk’uko ubuyobozi bubitangaza, iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gusobanurira abafana n’abakunzi b’iyi kipe ibyabaye, ndetse no kugaragaza ko ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bigomba gukomeza kuba indangagaciro za APR FC kuva kera.
Mu itegurwa ry’uwo mukino, abakinnyi Sy Mamadou na Dauda Yussif ntibubahirije amabwiriza bahawe n’umutoza mukuru ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi yabaye imbarutso yo guhungabanya isura y’ikipe ndetse no kudahuza mu myiteguro y’umukino, ibintu ubuyobozi butihanganira na gato.
Nyuma yo kubiganiraho imbere y’abakinnyi bose, ubuyobozi bwasanze abo bakinnyi bombi barenze ku mategeko agenga imyitwarire y’ikipe n’amasezerano yabo. Ni muri urwo rwego bahagaritswe iminsi 30 mu gihe hakorwaho iperereza ryimbitse mbere yo gufata izindi ngamba.
APR FC ivuga ko iki cyemezo kigamije gukomeza gushyira imbere indangagaciro z’ubunyamwuga, umurimo n’ubwubahane mu ikipe, ndetse no kwerekana ko nta muntu n’umwe urenza amategeko agenga ikipe, yaba umukinnyi, umutoza cyangwa undi wese ukorera APR FC.
Mu magambo yanditswe n’Umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, yavuze ko ubuyobozi bubonye ari ngombwa gushimira abafana n’abakunzi b’ikipe uburyo bakomeje kubashyigikira, anabasaba gukomeza kuba indorerwamo nziza y’ikipe, birinda amagambo n’ibikorwa bishobora guhungabanya isura ya APR FC.
Yasoje avuga ko “APR FC izakomeza kuba ikipe iharanira intsinzi ariko ishingiye ku ndangagaciro, ubupfura n’imyitwarire myiza”, ashimangira ko abakinnyi bose basabwa gukomeza kubahiriza amategeko n’amahame y’ikipe kugira ngo isura nziza ya APR FC ikomeze kuramba.