Amerika yashyizeho amabwiriza akaze ku bashaka Viza arimo no gukumira abantu babyibushye cyane

images (23)

Mu rwego rwo gukaza politiki yerekeye abimukira, ubutegetsi bwa Donald Trump bwashyize hanze amabwiriza mashya asaba ambasade zose za Leta z’Unze Ubumwe Z’Amerika ku isi kongera umwete mu gusuzuma ubuzima bw’abagana serivisi zo gusaba viza. Aya mabwiriza atangwa na Departema ya Leta y’Amerika, agaragaza ko ikibazo cy’ubuzima bw’usaba viza cyongerewe ingufu mu bintu by’ingenzi bigenderwaho.

Mu byahawe umwihariko, harimo indwara zifatwa nk’izishobora guhenda cyane mu kwitabwaho, zirimo obesité (kugira umubyibuho ukabije), diyabete n’indwara za kanseri. Ambasade zisabwa kureba niba usaba viza afite izi ndwara, hakibandwa ku ngaruka uwo muntu ashobora guteza ku rwego rw’ubuvuzi muri Amerika naramuka yemerewe kwinjira no kuhaba igihe runaka.

Si ibyo gusa, amabwiriza mashya avuga ko n’abo umuntu yitaho (dependants) bagomba gusuzumwa, harebwa ko badafite ubumuga, indwara zidakira cyangwa ibindi bisabwa byihariye bishobora gutuma bisaba amafaranga menshi cyangwa serivisi zihoraho muri Amerika. Ibi byose ngo bigamije kugabanya umutwaro ku rwego rw’ubuvuzi bw’iki gihugu no kurinda ko abinjira badatanga umusanzu uhagije ahubwo bakaba umutwaro ku misoro y’abaturage.

Icyakora, iyi ngamba ivugwaho byinshi na bamwe mu basesenguzi n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, bavuga ko ishobora kuba ishingiye ku myumvire itajyanye n’ukuri. Inzego zitandukanye zitangaza ko ari ukuninura kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyira imbaraga mu gusuzuma ubuzima bw’abanyamahanga, mu gihe iki gihugu ubwacyo kiri mu bihugu ku isi bifite umubare munini w’abaturage bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije, ahanini biterwa n’imirire itameze neza n’ukubura imyitozo ngororamubiri ihagije.

Inyigo zitandukanye zigaragaza ko mu bihugu bifite ubukungu bugezweho, Amerika iza mu myanya ya mbere mu kugira abaturage benshi barwara indwara zituruka ku mirire mibi no kudakora imyitozo ihagije. Ibi bituma bamwe bibaza niba koko ikibazo cy’amafaranga akoreshwa mu buvuzi kiba gishingiye ku bantu bava hanze, cyangwa niba gishingiye ku mibereho y’abaturage ubwabo.

Ni mu gihe kandi ibijyanye n’ubuzima bw’umuntu bisanzwe bifatwa nk’amakuru yihariye kandi akwiye kurindwa, bamwe bakabona ko ibi bishobora gufasha gutera urujijo hagati yo kurinda umutekano w’igihugu no kubangamira uburenganzira bw’abashaka kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nubwo bimeze bityo, guverinoma ya Trump yo ivuga ko izi ngamba zigamije gukumira ko hari abinjira mu gihugu bafite ibyago byinshi byo kuba umutwaro ku misoro y’abaturage. Nk’uko biri mu yandi mabwiriza ya politike yinjira mu gihugu (immigration), ibi bigaragaza uburyo ubutegetsi bwa Trump bwashyize imbere politiki ikaze igamije kugabanya abinjira baturutse hanze, cyane cyane abashobora gusaba serivisi z’ubuvuzi zitandukanye.

Aya mabwiriza mashya akomeje gutera impaka ku rwego mpuzamahanga, ariko ku rundi ruhande akaba ari yo ambasade zose za Amerika zitegetswe gukurikiza mu gihe cyo kwakira no gusuzuma dosiye z’abasaba viza.