Amerika yahagaritse by’agateganyo Visa zihabwa Abarundi

2025080419035787

{"data":{"pictureId":"0c1b8307f3744809bc29d39175322845","appversion":"0.0.1","stickerId":"","filterId":"","infoStickerId":"","imageEffectId":"","playId":"","activityName":"","os":"android","product":"lv","exportType":"image_export","editType":"image_edit","alias":""},"source_type":"vicut","tiktok_developers_3p_anchor_params":"{"source_type":"vicut","client_key":"aw889s25wozf8s7e","picture_template_id":"","capability_name":"retouch_edit_tool"}"}

Bujumbura, 4 Kanama 2025 — Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yasohoye itangazo ry’uburakari rikomeye rimenyesha ko visa zihabwa Abarundi zigiye guhagarikwa by’agateganyo, kubera umubare w’abantu benshi barenze ku mategeko y’iyo visa, bagahitamo kuguma muri Amerika batabifitiye uburenganzira.

Mu butumwa bwasohowe n’Ambasade, bwuzuyemo amagambo ahamagarira Abarundi kwitwararika no kumva ko iyo umuntu agiye mu mahanga aba ahagarariye igihugu cye. “Buri Murundi ugenda mu mahanga aba ajyanye inzozi z’umuryango we n’izo aho aturuka hose. Kubaha amategeko ya visa si ikintu cy’umuntu ku giti cye gusa, ni igikorwa gihagarariye igihugu cye cyose,” niko iri tangazo ryabitangaje.

Ambasade ivuga ko ibihano byafashwe bitewe n’abaturage benshi bagiye bahabwa visa zo gusura (visitor visas) bagakomeza gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikaba bihungabanya uburyo ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bwakira abava mu Burundi.

“Igihe umuntu umwe atubahirije amategeko, ashobora gufungira amahirwe igihugu cye cyose. Dufatanye kurengera ejo hazaza h’Abarundi bose,” uko niko butumwa bwatanzwe n’Ambasade bwashoje.

Icyo bisobanuye ku Barundi bajya muri Amerika

Abantu bari bafite gahunda zo kujya muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko – yaba ari ku butumire, amashuri, imurikagurisha cyangwa ubucuruzi – bashobora guhura n’imbogamizi zishingiye kuri ubu buhagarikwe. Ibi bikaba bisaba ko Abarundi barushaho gusobanukirwa n’amategeko agenga visa, bakirinda uburiganya, kuko iyo umuntu umwe arenze ku mategeko, ingaruka zigera kuri bose.

Abasesenguzi mu by’itumanaho n’iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga bavuga ko aya ari amasomo akomeye ku bihugu byinshi byo muri Afurika, aho usanga abantu bafata amahirwe yo kujya hanze nk’inzira yo guhunga ibibazo by’ubukungu n’imibereho, aho gukurikiza amategeko y’igihugu cyabakiriye.

Ambasade yagarutse kandi ku ruhare rw’ababyeyi n’abakuru b’imiryango mu gusobanurira urubyiruko ko amahirwe y’amahanga adafunguka igihe cyose. “Gufata visa, ugasohoka igihugu, ni igikorwa gikomeye. Ariko iyo udahesheje ishema igihugu cyawe, uba usize ibikomere ku bandi bose bagishaka ayo mahirwe,” hagarutsweho mu butumwa.

Nubwo hatatangajwe igihe izi visa zizongera gutangwa, Ambasade ya Amerika yavuze ko irimo gukorana n’inzego z’ubuyobozi mu Burundi, kandi ko igihe Abarundi bazagaragaza imyitwarire inoze, hazongera kuganirwa ku buryo izi visa zasubukurwa.