Amerika na Israel bagabye ibitero bikomeye kuri Iran
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, humvikanye ibisasu bikomeye mu mijyi myinshi ya Iran irimo n’umurwa mukuru Tehran, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel zitangaje ko zagabye ibitero bya gisirikare kuri icyo gihugu.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko ibyo bitero byibanze ku hantu hafatwa nk’ingenzi mu bijyanye n’umutekano n’ibikorwa bya gisirikare bya Iran. Nubwo hatarashyirwa ahagaragara imibare nyayo y’ibyangiritse cyangwa ababa bahitanywe nabyo, ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko buri gukurikirana uko ibintu byifashe.
Trump avuga ko ari igikorwa kigamije kurinda inyungu za Amerika
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko icyo gikorwa cya gisirikare ari “kinini kandi gikomeje,” asobanura ko kigamije gukumira Iran gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanyamerika.
Mu butumwa bwa videwo yashyize ahagaragara ari i Mar-a-Lago, aho asanzwe afite inzu y’imyidagaduro, Trump yagaragaje ko Iran yari iri kugerageza kongera kubaka gahunda yayo ya nikleyeri nyuma y’igitero cy’indege za Amerika cyari cyabaye muri Kamena kigamije gusenya bimwe mu bikorwaremezo byayo bya nikleyeri.
Yavuze kandi ko Amerika itazihanganira ibikorwa byose bishobora guteza umutekano muke cyangwa gushyira mu kaga abasirikare n’abaturage bayo bari mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Israel yatangije “Operation Roaring Lion”
Ku ruhande rwa Israel, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko igikorwa cyo kugaba ibitero kuri Iran cyiswe “Operation Roaring Lion.” bisobanura “Intare itonoma”, Iri zina rije rikurikira ikindi gikorwa cyabaye mu minsi 12 y’imirwano yabaye muri Kamena, Israel yari yise “Rising Lion.”
Ubuyobozi bwa Israel bwatangaje ko bwashyize igihugu cyose mu bihe bidasanzwe (state of emergency) mu rwego rwo kwitegura igisubizo gishobora guturuka kuri Iran. Abaturage basabwe gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu bice bimwe na bimwe.
Impungenge ku mutekano w’akarere
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bagaragaza ko ibi bitero bishobora kongera umwuka mubi wari usanzwe uri hagati ya Iran, Amerika na Israel. Hashize igihe kinini ibihugu byombi bishinja Iran guteza umutekano muke mu karere no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro.
Ku rundi ruhande, Iran yakunze kuvuga ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije ibikorwa by’amahoro, nko gutanga ingufu z’amashanyarazi, igahakana ibirego byo gushaka gukora intwaro za kirimbuzi.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Iran izahita isubiza ibi bitero mu buryo bwa gisirikare cyangwa mu zindi nzira za dipolomasi. Ariko ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe muri Israel n’ubutumwa bukakaye bwa Amerika byerekana ko impande zombi ziteguye gukomeza guhagarara ku myanzuro zafashe.
Iyi nkuru iracyakurikiranwa, amakuru mashya araza kongerwamo uko agenda atangazwa n’inzego bireba.
