Amerika igiye kuganira ku masezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda mu nama yihariye izabera i Washington
Cris Simith ushinzwe Afurika mu nteko Ishingamategeko y'Amerika
Komite Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko hateguwe inama yihariye izibanda ku kibazo cy’umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) no mu Rwanda, ikazaba ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026.
Iyo nama izategurwa n’ishami rya Komite rishinzwe Afurika, iyobowe na Depite Chris Smith, ikazaba ifunguye ku mugaragaro ndetse ikananyuzwa imbona nkubone ku rubuga rwemewe rwa Komite, ibintu byerekana ko Amerika ishaka ko ibiganiro bigira umucyo kandi bikitabirwa n’abantu benshi.
Impamvu y’iyi nama
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, iyi nama izibanda ku buryo amahoro ashobora gutezwa imbere muri DRC n’u Rwanda hifashishijwe Amasezerano ya Washington, yatangajwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.
Ibi biganiro bije mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kakomeje kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano muke, by’umwihariko mu burasirazuba bwa DRC, aho intambara n’amakimbirane amaze imyaka myinshi bigira ingaruka zikomeye ku baturage, ku mubano w’ibihugu no ku iterambere ry’akarere muri rusange.
Madamu Sarah Troutman, Umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we uzatanga ubuhamya muri iyi nama. Biteganyijwe ko aza gutanga isesengura ku ruhare rwa Amerika mu gushaka ibisubizo birambye by’amahoro, anagaragaze uko Washington ibona umubano wa DRC n’u Rwanda muri iki gihe.
Amerika imaze igihe igaragaza ko ishishikajwe no gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari, binyuze mu biganiro bya dipolomasi, ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga, ndetse n’inkunga zitandukanye zigamije kugarura amahoro no kurengera abasivili.
Abasesenguzi bavuga ko iyi nama ishobora kuba umwanya wo kongera gusuzuma inzira zafashwe mu bihe byashize, harebwa icyakorwa kugira ngo haboneke ibisubizo bifatika ku makimbirane amaze igihe kirekire.
