Amavubi: Inzozi zo kujya mu gikombe cy’Isi zirangiriye i Kigali imbere ya Perezida Kagame

FB_IMG_1760119126727

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, itsinzwe igitego 1–0 na Benin kuri uyu wa Gatanu mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, bituma inzozi zayo zo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 zirangirira imbere y’imbaga y’abafana n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wari waje gushyigikira Amavubi.

Perezida Kagame yageze kuri stade mbere, yakirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo na Perezida wa FERWAFA. Byari ibyishimo n’amatsiko menshi ku bafana bari buzuye stade nshya ya Amahoro, bose bafite icyizere ko Amavubi ashobora kuguma mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Amavubi yatangiye umukino neza, akina mu buryo bwo gusatira, ariko uburyo bwinshi bwabonetse ntibwabyaye umusaruro. Ku ruhande rwa Benin, bari bakoze imyitozo myinshi yo guhangana n’umuvuduko w’u Rwanda, bategereza amahirwe yabo yo guca mu rihumye abakinnyi b’inyuma b’Amavubi.

Igitego cyabonetse ku munota wa 80, ubwo rutahizamu wa Benin Tosin yatsindaga n’umutwe nyuma y’umupira muremure watewe na Angelic Mendy avuye muri koruneri. Umunyezamu w’u Rwanda Fiacre Ntwari yari asohotse ariko ntiyabasha kugera ku mupira, bituma Tosen atsinda igitego cyatumye abafana benshi b’Abanyarwanda bacika intege.

Amavubi yakomeje gusatira, ariko Benin yubatse urukuta rukomeye mu bwugarizi, ikinira ku gihe kugeza umukino urangira nta kindi gitego kinjiye.

Nyuma y’umukino, bamwe mu bafana bagaragaje agahinda n’umujinya, bavuga ko ikipe ititwaye nabi ariko hari intege nke mu busatirizi no mu mikorere hagati mu kibuga. Umufana witwa Mico Jean Claude yabwiye Igicumbi News ati: “Birababaje kubona dutakaza imbere ya Perezida. Twari dukeneye intsinzi ngo twizere, ariko ubona ikipe yacu idafite uwushyira umupira mu izamu.”

Undi mufana, Aline, yongeyeho ati: “Stade yacu nshya ni nziza, abafana bari benshi, ariko nta byishimo byo gutsinda twabonye. Turasaba ko ikipe ikomeza gutozwa neza, hagashyirwamo amaraso mashya.”

Umutoza w’Amavubi Adele Amourush yavuze ko ari umusaruro ubabaje ariko atari iherezo: “Abakinnyi bakoze ibishoboka, ariko Benin yakoresheje amahirwe yayo neza. Tugomba gukomeza kubaka ikipe ikiri nto kugira ngo izatsinde amarushanwa ari imbere.”

Mu itsinda L, nyuma y’imikino itatu yabaye kuri uyu wa Gatanu, Benin yazamutse ku mwanya wa mbere n’amanota 17 nyuma yo gutsinda u Rwanda igitego 1–0, ikurikirwa na South Africa ifite amanota 15 nyuma yo kunganya na Zimbabwe ubusa ku busa. Nigeria iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14 nyuma yo kunyagira Lesotho ibitego 2–1, mu gihe u Rwanda rwasubiye ku mwanya wa kane n’amanota 11. Lesotho ifite amanota 9 ku mwanya wa gatanu, naho Zimbabwe ikaba iya nyuma n’amanota 5.