Amajyaruguru: Hasojwe amarushanwa ya Kagame Cup yaberaga muri Gicumbi

Ikipe ya Base muri Football niyo yatwaye igikonbe

Kuri icyi cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, kuri stade y’akarere ka Gicumbi, hasojwe imikino y’Umurenge Kagame Cup, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, umurenge wa Base wo mu karere ka Rulindo, wegukana igikombe mu mupira w’amaguru mu bagabo. Mu bagore umurenge wari uhagarariye Akarere ka Burera, utwara igikombe usezereye uwa Nyamiyaga wo mu karere ka Gicumbi.

Uretse umupira w’amaguru kandi hakinywe imikino itandukanye dore ko uturere twose tugize iyi ntara twari turi mu karere ka Gicumbi, kandi hakaba hari n’ubuyobozi kuva ku rwego rw’imirenge kugeza ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Bamwe mu mu banyacyubahiro bari bitabiriye iyi mikino harimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancile, inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’uturere twa Gicumbi na Rulindo.

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko yishimiye uko amakipe ye ndetse n’abaje bahagarariye Akarere ka Rulindo bitwaye, dore ko ibihembo byinshi mu byatanzwe n’ubundi byatashye muri aka karere.



Ati: “Umupira w’amaguru mu bagabo twatwaye igikombe ku rwego rw’Intara, Sit Ball mu bagobo naho twatwaye igikombe ku rwego rw’Intara ndetse na volleyball twagitwaye. Ni ibyishimo kubanya Rulindo ndetse nin’ishema, ariko ngirango n’icyivugo cyabo kibaye impamo ni abadahigwa badahusha intego. Ibi byose babigezeho kubera displine ndetse n’umurava, kandi ndashimira ubuyobozi bwacu bw’igihugu bwashyizeho umwanya nk’uyu nguyu kugirango abanyarwanda bagaragaze impano zabo”.

Ni mu gihe, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, wanagaragaye atoza ikipe ya Volley ball yari ihagarariye Akarere ka Gicumbi ikanatwara igikombe ku rwego rw’Intara, yabwiye Igicumbi News ko no ku rwego rw’Igihugu naho bazakora iyo bwabaga bagahagararira Intara neza.

At: “Ubundi ikiza muri iyi mikino dukunda kubonamo impano, wabonye ko twatsinze Musanze mu ikipe natozaga.  Buriya volleyball narayikinnye rero urabona ko ikipe natozaga ndetse n’izindi ndatekereza ko tuzitwara neza ku rwego rw’Igihugu mu marushanwa tuzakomezamo”.



Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancile, yabwiye Igicumbi News ko aya makipe yitwaye neza ashobora kuzakomeza kwitwara neza naramuka ashigikiwe n’abaturage.

Ati: “Mbere ya byose n’uko twasaba amakipe agiye kuzamuka ku rwego rw’Igihugu abaturage twese dukomeze tuyashyigikire, tuyabe hafi kugirango ku rwego rw’Igihugu tuzazane ibikombe byinshi bishoboka kandi icyizere kirahari kuko birashoboka”.

Abitwaye neza bose bakaba bategereje kujya kwitabira iyi mikino ku rwego rw’Igihugu ndetse byinshi birambuye mukaba murabikurikirana kuri YouTube Channel ya Igicumbi News Online TV dore ko yari ihababereye.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire uko aba bayobozi bakiriye gutwara ibikombe: