Amadini n’Amatorero mu Rwanda bigishijwe uko bakoresha Ubwenge Buhangano(AI) mu Ivugabutumwa

Screenshot_20250829-114933

Kigali, 28 Kanama 2025 – Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) ryahuguye abayobozi b’amadini n’amatorero ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI), ribereka uburyo bushobora kubafasha mu ivugabutumwa no gusobanurira abayoboke babo imikoreshereze yabyo, cyane cyane urubyiruko rukunze kurikoresha mu buzima bwa buri munsi.

Dr. Laurent Mbanda, Umwepiskopi Mukuru w’Itorero rya Angilikani akaba n’Umuyobozi wa RIC, yavuze ko ubwenge buhangano bugomba gufatwa nk’igikoresho cy’ingenzi, cyunganira umurimo w’ivugabutumwa aho kugihunga.

Yagize ati: “Ubwenge buhangano ni ikintu kiri gukoreshwa cyane muri iki gihe, cyinjiye no mu itorero. Ntabwo dukwiye kugisuzugura cyangwa ngo tugihunge, ahubwo tugomba kucyigaho tukamenya uburyo bwiza bwo kucyifashisha. Gishobora kudufasha gukora ubushakashatsi, gutegura inyigisho no kwigisha, ariko nanone gikwiye gukoreshwa neza kuko iyo gikoreshwa nabi gishobora kwangiza urubyiruko.”

Dr. Mbanda yakomeje avuga ko amatorero akwiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kwagura ivugabutumwa, by’umwihariko binyuze mu mbuga nkoranyambaga nka YouTube, X (Twitter), Instagram n’izindi, zifasha ubutumwa kugera ku bantu benshi mu gihe gito.

Amadini asabwa guhindura imyumvire

Julie Kandema, Umuyobozi wungirije w’Itorero rya EPR mu Rwanda, na we yashimangiye ko amadini atagomba gusigara inyuma mu gukoresha AI.

Yagize ati: “Isi yose iri kugana ku gukoresha ubwenge buhangano. Nk’amadini tugomba kubumenya, kuko akenshi usanga abantu babyita ibyadutse bakabibonamo ibibi gusa, nyamara harimo n’inyungu nyinshi mu rwego rw’ivugabutumwa. AI ishobora gufasha mu kwandika no guhanga indirimbo z’amakorali, gutegura inyigisho z’Itorero ndetse no kworohereza uburyo bwo gusakaza ubutumwa.”

Inzobere zerekanye ibyiza n’ibibi by’AI

Dr. Mwangi Chege, inzobere mu by’ikoranabuhanga, yasobanuriye abanyamadini ko ubwenge buhangano ari igikoresho gishobora kubafasha mu mirimo yabo ya buri munsi, ariko ababurira ko gishobora no gukoreshwa nabi.

Yavuze ati: “Ubwenge buhangano bushobora gufasha itorero mu bikorwa byinshi by’ivugabutumwa, ariko kandi bushobora no gukoreshwa mu guharabika abavugabutumwa cyangwa gucuruza inkuru zidafite ishingiro. Ni yo mpamvu tugomba kwiga uburyo bwiza bwo kubukoresha kandi tugatoza n’abayoboke bacu kubukoresha mu nyungu nziza.”

Impamvu y’amahugurwa

Iri huriro rya RIC ryatangaje ko aya mahugurwa agamije gufasha abayobozi b’amadini kumenya neza imikorere y’ubwenge buhangano, bakaba abafasha mu gutanga ubumenyi ku bayoboke babo biganjemo urubyiruko, kugira ngo batagwa mu mikoreshereze mibi yarwo.

RIC kandi yibukije ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ku muvuduko mwinshi, bityo amadini n’amatorero adakwiye gusigara inyuma, ahubwo akwiye kurikoresha mu buryo bwubaka.