Umutoza w’ikipe y’igihugu,Mashami Vincent,yatangaje ko bamwe mu banyamakuru bagiye mu matwi Kevin Monnet Paquet bamubuza kwitabira ubutumire bwo gukinira ikipe y’u Rwanda “Amavubi”,mu mikino 2 yakinnye na Cape Verde.
Nyuma yo kunganya n’iki kirwa imikino yombi 0-0,Mashami Vincent yemeje ko bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda babwiye amagambo umukinnyi Kevin Monnet Paquet wari wemeye gukinira u Rwanda bituma atitabira ubutumire bwe.

Mashami yagize ati “Sinzi icyo nabivugaho kuko dushobora kwirirwa hano tukanaharara.Bagenzi banyu simvuga mwebwe ariko ni bamwe muri mwebwe akenshi sinzi ukuntu tubayeho,sinzi inyungu iba iri inyuma y’ibintu tuvuga.Mufite intwaro ikomeye ariyo micro muyikoresha uko mushatse.Murasa uwo mushatse,mukiza uwo mushatse.

Ibyamuvuzweho sindi bubigarukeho sindi buvuge n’ababivuze ariko nk’umuntu nawe n’umuntu wumva,n’umuntu utekereza.Nuko byagenze ariko turacyakomeza, ntabwo turakurayo amaso.Icyo nabasaba nuko twagerageza gukoresha neza impano yo kuvuga Imana yaduhaye kandi gusigana ibyaha,kwitana abanyabyaha,sinzi impamvu.Mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwebwe ku munsi w’imperuka namwe muzabazwa byinshi.”

Mashami yari yahamagaye Kévin Monnet-Paquet mu bakinnyi 37 yabanje guhamagara ndetse uyu musore ukinira Saint Etienne yari yemeye kuza gusa ngo bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bamubwiye amagambo yamuciye intege yanga kwitabira ubutumire.

Umukino wa 4 mu gushaka itike ya AFCON 2022 waraye ubereye kuri stade ya Kigali warangiye u Rwanda runganyije na Cape Verde 0-0 bituma ruguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri.

@igicumbinews.co.rw