AFC/M23 yongeye gufata agace ka Kazinga muri Territoire ya Masisi
Agace ka Kazinga, gherereye mu murenge wa Osso Banyungu mu teritwari ya Masisi, kongeye kugwa mu maboko ya AFC/M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo, nyuma y’imirwano ikaze yahuje impande zombi n’abarwanyi b’imitwe ya (Wazalendo).
Iyi ni inshuro ya kabiri mu minsi ibiri gusa Kazinga ifatwa. Kuri uyu wa Gatatu, Wazalendo bari bongeye kuyisubiza mu maboko yabo nyuma y’intambara ikomeye yari yahabereye. Gusa amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko imbaraga nshya z’aba barwanyi za AFC/M23 zavaga i Masisi, Nyabiondo na Kasopo ari zo zashoboye gusubiza inyuma Wazalendo, zikongera kugenzura aka gace gafatwa nk’ingenzi mu bice byegeranye.
Abaturage batandukanye bahaturiye batangaza ko nyuma yo kongera gufatwa kwa Kazinga, izindi santere zirimo Chachingi, Mahanga na Buhimba zishobora kuba ku rutonde rw’ahashobora gukurikiraho, bitewe n’uko aba barwanyi bakomeje kongera ibikoresho no kwimura imirongo y’imirwano berekeza muri ibi bice. Kazinga ifatwa nk’irembo ryerekeza Kimua mu marembo ya Waloa Yungu, ndetse no ku gace ka Ntoto kari mu Waloa Uroba mu gice cya Wanianga.
Ibi byabaye byatumye abaturage bo mu duce twa Humura, Mukohwa na Ngululu bahungabana, bakahava ku bwinshi batanguranwa kwerekeza mu mashyamba no mu yindi midugudu yo mu Waloa Yungu barusheho gushaka umutekano.
Kugeza ubu, amakuru yemeza ko Wazalendo bagifite mu maboko yabo imidugudu ine muri itanu bari bisubije ejo hashize no kuwa Kabiri. Iyo midugudu ni Ndete, Mulema, Luke na Kishonja, mu gihe Kazinga yo yongeye kugwa mu maboko y’AFC/M23.
Igicumbi News irakomeza gukurikirana uko ishusho y’umutekano ihinduka muri aka gace, cyane ko hakomeje kuvugwa imirwano irimo kwiyongera mu bice bitandukanye bya Masisi.
