AFC/M23 yasuye abaturage ba Rutshuru isaba urubyiruko kwinjira mu ngabo

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutshuru bwashyizweho n’ihuriro AFC/M23, bwatangije uruzinduko mu baturage mu duce dutandukanye tw’akarere hagamijwe kubakangurira gukorana n’inzego zashyizweho n’ihuriro AFC/M23 no kwinjira mu ngabo z’ihuriro (ARC).
Prince Mpabuka, uyoboye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutshuru bwashyizweho n’ihuriro AFC/M23, ari kumwe na Colonel Léon Kanyamibwa wo mu ngabo za M23, basuye abaturage bo mu murenge wa Kisigari by’umwihariko mu bice bya Mushoro (mu mudugudu wa Biruma) na Rumangabo (mu mudugudu wa Bugomba).
Mu butumwa yatanze ku baturage bari bateraniye aho, Prince Mpabuka yasabye ko haba ubufatanye mu kurwanya ibikorwa byose byakongera kuzana umutekano muke. Yabibukije ko abaturage ari abagize uruhare runini mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo amahoro ari kugaruka mu bice bya Rutshuru akomeze kuramba.
“Igihe cy’umutekano mucye cyarangiye. Ni igihe cyo gukorera hamwe tukarinda aho dutuye, tugatanga amakuru ku bikekwa byose. Abatuye Kisigari mukwiye kuryoherwa n’ituze, mugasinzira neza, mugakora imirimo yanyu nta nkomyi,” — Prince Mpabuka.
Uyu muyobozi yanakanguriye abaturage guhagarika ibikorwa byose bitemewe byangiza ibidukikije muri Pariki y’Igihugu ya Virunga (PNVi), abibutsa ko ingaruka zabyo zirambye. Yibukije cyane urubyiruko ko rukwiye kwitaba umuhamagaro wo kurinda igihugu, rukinjira ku bwinshi mu ngabo z’ihuriro ARC z’AFC/M23, avuga ko ari inzira yo gutanga umusanzu mu muryango mugari w’igihugu.
Uru ruzinduko rwakiriwe n’abaturage nk’ikimenyetso cy’icyizere gishya nyuma y’imyaka myinshi y’umutekano mucye n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri aka karere.
Ku ruhande rwe, Colonel Léon Kanyamibwa wo mu ngabo za M23, yasabye urubyiruko kureka gukorana n’indi mitwe, cyane cyane FDLR n’abandi bari mu mashyamba, ahubwo bakitabira kwifatanya n’ingabo z’ihuriro AFC/M23 mu rugendo rwo kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo.
“Intwaro urubyiruko rukibitse mu mashyamba ntacyo zizabamarira. Gukorana na FDLR ni ukutita ku gihe. Mujye mwifatanya n’ingabo z’AFC/M23, mukoreshe ururimi kavukire … mugire ishema ry’indangamuntu yanyu kandi mutuze mu bice AFC/M23 yigaruriye,” — Colonel Léon Kanyamibwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutshuru bwashyizweho n’ihuriro AFC/M23 bugaragaza ko intego ari ukuzana amahoro arambye no gutsura umutekano mu baturage, ariko bikanatangirwa n’abaturage ubwabo binyuze mu gutanga amakuru no gushyigikira ingabo za AFC/M23. Prince Mpabuka avuga ko igihe kigeze ngo urubyiruko rwerekane ubutwari rwitabira ku bwinshi ingabo z’ihuriro ARC kugira ngo rutange umusanzu mu “kubohora burundu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.