AFC/M23 Yasohoye Itangazo Riremereye Isubiza Ku Birego bya ONU ku Byaha Muntu mu Burasirazuba bwa Congo

Kinshasa – Nzeri 2025 – Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) wasohoye inyandiko ndende y’amatangazo agizwe n’amapaji ane, ushinja Umuryango w’Abibumbye, binyuze mu Biro byawo bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (HCDH), kubogama no gukoresha imvugo zishingiye ku mpuha mu gusobanura ibibera mu Ntara za Nord-Kivu na Sud-Kivu.
Mu tangazo ryashyizwe ahagaragara, AFC/M23 yavuze ko ibirego bya HCDH ari uburyo bwo kurengera ubutegetsi bwa Kinshasa, ivuga ko ari “regime moribond” (ubutegetsi buri mu marembera), butita ku mibereho y’abaturage ahubwo bukomeje ibikorwa by’iyicarubozo n’ibyaha ndengakamere.
Gushinja ONU n’imiryango mpuzamahanga
Ku rupapuro rwa mbere, AFC/M23 yagaragaje ko ibirego bya HCDH “bitandukanye n’ukuri kw’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo” ahubwo bikaba ari uburyo bwo kurengera ubutegetsi buriho. Umutwe washinje imiryango mpuzamahanga kuba “itari ku butaka, ikaba itabasha gukora iperereza ryizewe”, ariko ikakomeza gusohora raporo zishinja ibyo utigeze ubona.
“Biratangaje kubona amahuri mpuzamahanga avuga ko arengera uburenganzira bwa muntu ariko ntibagire icyo bavuga ku byaha bya leta ya Kinshasa bigaragara ku mugaragaro,” AFC/M23.
“Leta ya Kinshasa ni yo nyirabayazana”
Ku rupapuro rwa kabiri, AFC/M23 yibasiye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, buvuga ko ari bwo bukomeje ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Umutwe uvuga ko ingabo za leta (FARDC) zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro zigamije gusenya ubuzima bw’abaturage bo mu Burasirazuba, kandi ngo ibyo byose HCDH ibipfukirana.
Umutwe wakomeje gushinja Kinshasa gukoresha politiki y’ivangura n’amacakubiri y’ubwoko, bigatuma abaturage b’Intara za Kivu bakomeza kwicwa no gutotezwa.
Kwihakana ibyaha bashinjwa
Ku rupapuro rwa gatatu, AFC/M23 yanyomoje ku mugaragaro ibirego by’uko abarwanyi bayo bishora mu bikorwa by’ubwicanyi cyangwa ibyaha byibasira inyokomuntu. Umutwe wavuze ko ibyo ari ibinyoma bikwirakwizwa kugira ngo bahindurwe “abagizi ba nabi” mu maso y’amahanga.
“AFC/M23 ntifite gahunda yo gusenya abaturage cyangwa kubahonyora, ahubwo turwana ku burenganzira bwabo n’agaciro kabo,” byavuzwe mu itangazo.
Umutwe wasabye ko haba iperereza ryigenga, rifite ubunyamwuga kandi rikorera ku butaka, aho kwishingikiriza gusa ku makuru atangwa n’abafatanyabikorwa ba leta ya Kinshasa.
Guhamagarira amahanga kureba ukuri
Ku rupapuro rwa kane, AFC/M23 yasabye Umuryango w’Abibumbye n’amahanga yose kureba ibintu mu buryo budafifitse. Umutwe wavuze ko intambara yo mu Burasirazuba idashobora kurangizwa n’amagambo y’icengezamatwara, ahubwo hakenewe umuti nyawo ugarukira ku butabera n’imibanire ishingiye ku kuri.
Itangazo ryasoje rivuga ko AFC/M23 izakomeza guharanira uburenganzira bw’abaturage bayo, kandi ko nubwo ishinjwa byinshi, izakomeza gushyira imbere amahoro n’ubutabera.
Umwuka ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba
Iri tangazo rigizwe n’amapaji ane rirasohotse mu gihe ibikorwa bya gisirikare hagati ya FARDC n’abarwanyi ba AFC/M23 bikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abasesenguzi bavuga ko amagambo akomeye nka aya akomeza kugaragaza ko AFC/M23 ishaka kwerekana ko ari umutwe urwanira uburenganzira, mu gihe Leta ya Kinshasa na bimwe mu bihugu byo hanze bayifata nk’umutwe w’iterabwoba.