AFC/M23 mu cyifuzo cyo gushyiraho Igihugu gifite Leta zigenga muri RDC:

Mu gihe intambara zidasiba kwadukira intara za Kivu, umutwe wa M23 n’ishyaka rya politiki riwushamikiyeho, Alliance Fleuve Congo (AFC), barasaba impinduka ikomeye mu miyoborere ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo: guhindura igihugu gikurikiza uburyo bwa federalisme.
AFC ifite icyifuzo cy’uko RDC yahinduka igihugu kigizwe na Leta zigenga, aho buri ntara yagira ububasha bwayo mu miyoborere, mu bukungu, mu muco n’umutekano, ariko igakomeza kuguma mu gihugu kimwe gishyize hamwe.
Iri shyaka, ryashinzwe mu buryo butazwi neza ariko rifite aho rihurira n’ibikorwa bya M23, ryatangaje ko igisubizo cy’amakimbirane, ivangura, ruswa no kudindira kw’iterambere rishingiye ku miyoborere ibogamiye Kinshasa, ari uguhindura imiterere y’igihugu.
Ibyo AFC ivuga ko federalisme yazana:
🔹 Imiyoborere yigenga kandi ifite inshingano mu ntara: Buri ntara yaba ifite ububasha mu by’ingenzi – ubutegetsi, ubukungu, umuco n’umutekano.
🔹 Kubaha umwihariko w’akarere: Intara zagira uburenganzira mu gutegura politiki zijyanye n’indangagaciro zaho.
🔹 Guca amakenga hagati y’intara na Leta Nkuru: Kugabanya kutizerana hagati y’intara n’ubutegetsi buri i Kinshasa, hakegerezwa ububasha abaturage.
🔹 Gusaranganya umutungo kamere: Intara zose zakunguka, ntihagire isigara inyuma, binyuze mu gusaranganya ubutabera ibiva mu butunzi bw’igihugu.
🔹 Guhuza abaturage n’igihugu: Federalisme ikaba ishingiye ku bushake bwo kubaka igihugu kimwe, aho kuba ku gahato.
Icyo AFC ikemanga kuri Leta ya Kinshasa
Mu nyandiko yashyizwe ahabona n’iri shyaka, AFC igaragaza ko Kinshasa ifata imyanzuro myinshi ya politiki n’ubukungu, bikaviramo igihugu ruswa, ubutegetsi butanoze, n’imyanzuro idahwitse ku ntara ziri kure. Ibi, AFC ibibona nk’imizi y’ukutumvikana, kwitandukanya kw’intara no kudindira kw’iterambere rusange.
Imvo n’imvano y’iyi ngingo
Icyifuzo cya federalisme si gishya muri RDC. Ariko kuri iyi nshuro, cyazanywe n’impande zifite uruhare mu bibazo bikomeye by’umutekano, nka M23, bityo kikaba giteye impaka. Abashyigikiye iyi gahunda bemeza ko igamije kunga abaturage, ariko abatayemera bayifata nka gahunda yo guca igihugu mo ibice no kugabanya ububasha bwa Leta Nkuru.
Ese Federalisme ni ugucamo RDC ibice?
Ishyaka AFC ribigaragaza ukundi: “Si uguca igihugu mo ibice, ahubwo ni ukugabanya ububasha bukabije bwabogamiye Kinshasa, bukegerezwa abaturage b’intara.” AFC ivuga ko abaturage benshi batajya bumva ijwi ryabo mu gihugu gifata ibyemezo byose mu murwa mukuru, kandi bigira ingaruka mbi ku mibereho yabo.
Alliance Fleuve Congo (AFC), ikoresha ifoto y’intara zose za RDC zishushanyije nk’urubuga rw’imiyoboro, ikerekana ko buri ntara ishobora kugira umwihariko wayo mu buyobozi. Ifite intego yo kubaka “igihugu cyunze ubumwe, gifite agaciro kandi giteye imbere.”