AFC/M23 itangaje ko ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’Uburundi na FDLR zikomeje kwica abasivile

74912

Goma, ku wa 19 Kanama 2025 — Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ryashinje Guverinoma ya Kinshasa gukomeza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihonyora amasezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukono i Doha, rivuga ko ingabo za Leta ya RDC n’abo bafatanyije bakomeje kurasa ibisasu bikomeye mu duce dusanzwe dutuwe cyane n’abasivili, hakoreshejwe drones za kamikaze, imbunda za rutura ndetse bigizwemo n’uruhare n’Igihugu cy’Uburundi.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa ari ibyaha bikomeye by’intambara ndetse no kurenganya ikiremwamuntu, maze ishimangira ko bikorwa mu buryo buteye ubwoba bugamije kwibasira abaturage badafite aho bahungira.

Nk’uko tubikesha iryo tangazo ryashyizweho umukono i Goma kuri uyu wa 19 Kanama 2025 na Lawrence KANYUKA, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri AFC, imirongo yo gutangaho ibitero ikomeje kwaguka mu buryo bukurikira:

  • Bijombo na Ndondo: ngo habarizwa ingabo z’Uburundi;
  • Uvira, Kidoti, Gifuni na Rurambo: habarizwa ingabo z’igisirikare cya RDC (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya FDLR n’Imbonerakure;
  • Runigu, Keshatu, Gatobwe na Kahololo: ngo ho hafatanyirijweho ingabo za FARDC n’umutwe wa Wazalendo;
  • Uvira na Nzimbira: AFC/M23 ivuga ko ho hagejejwemo imbaraga z’ingenzi z’imitwe y’abandi bafatanyabikorwa ba Leta ya Kinshasa.

AFC irangiza ivuga ko igaragara nk’ifashe ingamba zo kurinda abasivili baho, ariko ikanaburira amahanga ko uko ibikorwa bya “ingabo za Kinshasa” bikomeza kwizerera mu duce twiganjemo abaturage, hashobora kuhamamara ikibazo cy’ubutabazi n’ubuzima kitari bwigere kibaho mu karere.