Abapolisi bavuye mu kazi muri Nigeria bakoze imyigaragambyo

69907280_605

Abapolisi bavuye mu kazi muri Nigeria bakoze imyigaragambyo kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru Abuja, aho basabye Leta kubitaho no kubishyura imperekeza zabo barimo bamaze igihe bategereje. Iyi myigaragambyo yanitabiriwe n’umunyapolitiki akaba n’umurwanashyaka w’uburenganzira bwa muntu, Omoyele Sowore.

Abo bapolisi bavuga ko bamaze imyaka myinshi barenganywa, bakabaho mu buzima bubi nyuma y’imyaka bamaze bakorera igihugu, ariko bagahura n’akarengane mu bijyanye n’imisanzu n’imperekeza. Bafite icyo banenga cyane cyane kuri Contributory Pension Scheme (CPS), gahunda ya Leta ibasaba gutanga umusanzu mu gihe bakiri mu kazi kugira ngo bazahabwe amafaranga y’izabukuru, ariko bavuga ko itubahirizwa ndetse ikabashyira mu bibazo.

Imvura nyinshi ntiyababuza kugaragaza akababaro kabo, aho bigaragaraga bafite ibyapa byanditseho ubutumwa busaba kurenganurwa no kwitabwaho nk’abigeze kurengera umutekano w’igihugu. Bagiye bibaza impamvu Leta yirengagiza icyubahiro n’inkunga batanze mu gihe bari bagikora.

Omoyele Sowore, wifatanyije na bo, yavuze ko leta ya Nigeria ikwiye guhagurukira iki kibazo cy’akarengane gakorerwa abahoze mu gipolisi. Yavuze ko ari igisebo kubona abantu bakoreye igihugu imyaka myinshi, ariko bagasaza batagira icyo bafashwa. Yashimangiye ko CPS idakwiye gukomeza gukoreshwa kuri aba bapolisi bavuye mu kazi kuko ari nk’iyamunzwe n’ibibazo by’uburiganya no kutishyura ku gihe.

Abo bapolisi bavuga ko bashaka kuva muri iyo gahunda ya CPS, bagasaba kugarurwa ku yindi gahunda y’iza bukuru ya kera yabaga ishingiye ku masezerano ya Leta, aho umukozi yishyurirwaga na Leta imperekeza atarinze kwigurira ubwizigame.

Basabye Perezida Bola Ahmed Tinubu kubumva no kubikemurira iki kibazo cy’imperekeza zivugwaho ruswa no gutinda. Bemeje ko bazakomeza kugaragaza ibibazo byabo kugeza igihe Leta izaba yumvise uburibwe bwabo.

Iyi myigaragambyo ibaye imwe mu zigaragaza ukuntu ikibazo cy’imperekeza n’ubwiteganyirize mu gihe cy’izabukuru kiri gukomerera abakozi ba Leta muri Nigeria, by’umwihariko abasirikare n’abashinzwe umutekano, bamwe muri bo bakaba babayeho mu bukene bukabije nyuma yo gusoza akazi.