Abanyarwanda 532 bategerejwe ku mupaka wa La Corniche batahutse baturutse muri Congo

Rubavu-Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uzwi nka Grande Barrière cyangwa La Corniche, hategerejwe Abanyarwanda 532 bari mu nzira yo gutaha ku bushake bwabo.
Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka aravuga ko abo banyarwanda bagizwe n’abagabo, abagore n’abana, kandi bose bamaze kugaragaza ubushake bwo gusubira mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka bamaze muri Congo.
Inzego zibishinzwe ziteganyije kubakira ku buryo bukwiye, zibaha ubufasha bw’ibanze burimo amafunguro, ubuvuzi ku babikeneye n’ibikoresho by’isuku. Byitezwe kandi ko nyuma yo kwakirwa bazahabwa ubufasha bwose bugamije kubafasha kongera kwiyubaka mu buzima bushya mu Rwanda.
Umwe mu bayobozi b’inzego n’inzego z’ibanze uri ku mupaka wa La Corniche yabwiye Igicumbi News ati: “Twiteguye kwakira bene wacu bagaruka mu gihugu cyabo. U Rwanda ruhora rwiteguye guha ikaze buri wese ushaka gutaha kandi tukamufasha mu rugendo rwo kongera kubaka ubuzima.”
Nyuma yo kwakirwa, abatahutse bazoherezwa mu nkambi z’agateganyo aho bazahabwa ubufasha mu gihe gito mbere y’uko bashyikirizwa imiryango yabo cyangwa bafashwa gutangira ubuzima bushya aho bashaka mu gihugu.
Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abanyarwanda bagihungiye mu mahanga, cyane cyane muri RDC, gutaha ku bushake kugira ngo birinde gukomeza guhura n’ibibazo by’umutekano muke n’imibereho mibi mu bihugu barimo.
Iri tsinda ry’abategerejwe ku mupaka riziyongera ku bandi benshi bamaze gutahuka mu bihe byashize, bigaragaza ko gahunda yo kugarura abanyarwanda bose mu gihugu cyabo ikomeje kugenda ishyirwa mu bikorwa neza.