Abanyamerika babiri baregwa kugira uruhare muri Coup d’État yaburijwemo muri RDC bagiye kuburanishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Abanyamerika babiri, Marcel Malanga na Tyler Thompson, bashinjwa kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu kwezi kwa Gicurasi 2024, biteganyijwe ko bazaburanishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa Mata 2026.
Nk’uko byatangajwe na Departema ya Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S. Department of Justice), dosiye yabo irimo amakuru y’ibanga yihariye, ari na yo mpamvu urubanza rwabo rwatwaye igihe kinini rukaba ruri mu ibanga rikomeye muri Washington.
Marcel Malanga, umuhungu wa nyakwigendera Christian Malanga, wari uyoboye itsinda ryagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yafashwe i Kinshasa nyuma y’uko se yiciwe mu gitero cy’ingabo za Congo cyaburijemo uwo mugambi. Nyuma y’amezi make, mu ntangiriro za 2025, Marcel yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashingiwe ku masezerano yihariye y’ubwumvikane hagati ya Kinshasa na Washington.
Icyo cyemezo cyateje impaka zikomeye muri RDC, aho bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi babibonye nk’igikorwa cya politiki cyashimishije Leta ya Washington, kikaba cyarafashwe nk’intambwe yo gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Amakuru aturuka mu badiplomate begereye dosiye avuga ko Leta ya Amerika yashyize igitutu gikomeye kuri guverinoma ya RDC kugira ngo irekure abo baturage bayo, mbere y’uko hatangira ibiganiro birebana n’amasezerano yiswe “deal minier” — gahunda yo gushimangira ubufatanye mu bucukuzi no gucuruza amabuye y’agaciro y’ingenzi ku rwego mpuzamahanga nka kobalt, umuringa n’umurithium (cobalt, cuivre na lithium), akenewe cyane mu ikoranabuhanga no mu nganda z’amashanyarazi ashingiye ku bidukikije.
Ayo masezerano agamije guha amahirwe mashya RDC mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gikize ku mabuye y’agaciro yifashishwa mu iterambere rya “transition énergétique mondiale” — inzira isi irimo yo kugabanya ikoreshwa rya lisansi n’amavuta asohora imyuka yangiza ikirere.
Ubu dosiye ya Marcel Malanga na Tyler Thompson iri mu maboko y’urukiko rwa District Federal Court muri Leta ya Virginia, kandi urubanza ruzatangira kumvwa ku mugaragaro muri Mata 2026. Abashinjacyaha bavuga ko urwo rubanza ruzasuzuma niba aba basore bombi baragize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’igihugu cy’amahanga, ikintu gifatwa nk’icyaha gikomeye mu mategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.