Abanyamahanga biga muri UNILAK batawe muri yombi bakekwaho gukubita abamotari babiri mu Gatenga

FB_IMG_1761042873462

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK bakekwaho gukubita no gukomeretsa abamotari babiri mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Abakekwaho ubu bugizi bwa nabi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

Amakuru yemezwa n’inzego z’umutekano avuga ko aya makimbirane yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo aba banyamahanga bagiranye uko kutumvikana n’abamotari bari hafi aho, bikavamo gukozanyaho bigatuma babiri bakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko abakekwaho icyaha bafashwe kandi iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane neza icyabimuteye n’uko byagenze. Yagize ati: “Polisi ntabwo izihanganira umuntu uwo ari we wese ukora urugomo cyangwa se agahungabanya umutekano w’abandi. Turasaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare igihe babonye ibikorwa nk’ibi.”

Iyi si yo nshuro ya mbere havugwa ibibazo byerekeye abanyamahanga barangwa n’imyitwarire idahwitse mu Mujyi wa Kigali. Bamwe mu baturage bavuga ko hari aho usanga bamwe mu banyamahanga batubahiriza amategeko cyangwa bakagirana amakimbirane n’abaturage bo mu gihugu.

Ariko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakomeje gusaba abaturage kudafatanya n’abakora ibyaha, ahubwo bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ubuyobozi bubishinzwe bubifate mu buryo bukwiye.

Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa ko umuntu wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, agomba kubahiriza amategeko y’igihugu no kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza umutekano muke.