Abajura bibye mu nzu y’uburuhukiro(Morgue) batwara ibikoresho by’imirambo

Screenshot_20250715-152025

Abaturage bo mu gace ka Baringo South muri Kenya baracyari mu gihirahiro nyuma y’uko hamenyekanye inkuru itangaje ivanze n’agahinda—aho abajura binjiye mu nzu y’uburuhukiro itaratangira gukora, bagatwara ibikoresho birimo amakarito (tray) yashyirwagaho imirambo.

Iyo nzu y’uburuhukiro, yagombaga gutangira gukora mu minsi mike iri imbere, ni yo ya mbere igiye gufungurwa muri Baringo South, kandi yari igenewe gufasha abaturage bo muri ako gace n’abo mu karere ka Tiaty. Abaturage bari bayitezeho gukemura ibibazo bijyanye no kugendana imirambo urugendo rurerure bajya kuyibika kure.

Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwaho aravuga ko uretse trays zashyirwagaho imirambo, abo bajura banatwaye insinga z’amashanyarazi zari ngombwa kugira ngo inzu y’uburuhukiro ikore neza. Ibi byatumye iyo nyubako idashobora gukoreshwa, bityo umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro usubikwa mu gihe kitaramenyekana.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yagize ati:
“Ni ibintu byadutangaje cyane. Ntitwumvaga ukuntu umuntu yatera igitekerezo cyo kwiba ibintu nk’ibyo mu nzu y’uburuhukiro itaratangira no gukora. Ibi ni ugusebya ubuzima bwa muntu ndetse n’abapfuye.”

Iyi nkuru yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batunguwe n’ukuntu abantu bashobora kwiba ibikoresho bigenewe imirambo, abandi bagaragaza impungenge ku mutekano w’ibikorwa remezo bya Leta.

Hari kandi abagaragaza ko igikorwa nk’iki gishobora kuba cyarakozwe n’abantu bafite amakuru y’imikorere y’iyo nzu y’uburuhukiro, kuko byagaragaye ko abibye bazi neza ibikoresho bifite agaciro n’ibikenewe kugira ngo igikorwa gitangire.

Ubuyobozi buvuga ko iperereza ryatangiye, hagamijwe kumenya ababa bihishe inyuma y’iki cyaha, ndetse bukizeza ko abafatanywe ibyo bikoresho bazahanwa by’intangarugero.

Mu gihe abaturage bari bategereje iyi nzu y’uburuhukiro nk’igisubizo ku bibazo byinshi, ubu barasigaye mu rujijo ndetse bamwe bagasaba ko hakwihutishwa gusana ibyangijwe no kongera gushyiramo ibikoresho bishya kugira ngo iyi nyubako itangire gutanga serivisi nk’uko byari byitezwe.