Abaganga batunguwe no kubona ibikoresho 50 mu nda y’umugabo birimo ibiyiko, uburoso bw’amenyo n’amakaramu

Mu gihugu cy’u Buhinde habaye inkuru idasanzwe itangaje benshi, nyuma y’uko abaganga babaga umugabo umwe basangamo ibintu bisaga 50 mu nda ye, birimo ibiyiko 29, uburoso bw’amenyo 19 n’amakaramu abiri.
Uwo mugabo bivugwa ko yari amaze igihe arembye cyane, agira ububabare bukomeye mu nda ndetse atabasha kurya neza. Abaganga bo mu bitaro byo mu mujyi wa Gurdaspur, mu ntara ya Punjab, bahise bafata icyemezo cyo kumusuzuma bihagije kugira ngo bamenye icyamuteye ubwo burwayi butamenyekanaga.
Mu isuzuma bakoze bakoresheje ibikoresho bya rutura byifashishwa mu gusuzuma imbere mu mubiri, batunguwe no kubona ibintu byinshi bitari ibisanzwe byari mu nda ye. Bahise bafata icyemezo cyo kumubaga, maze mu gihe cy’isaha zirenga ebyiri, bakuramo ibintu 50 byose.
Dr. Harjot Singh, umwe mu baganga bayoboye ibikorwa cyo kumubaga, yavuze ko atarakira ibyo amaso ye yabonye. Yagize ati: “Twibwiraga ko dushobora gusanga ibintu bike byamuteye ikibazo, ariko twatunguwe no kubona ibikoresho byinshi cyane birimo ibiyiko by’icyuma, uburoso bw’amenyo, n’amakaramu. Ibi byose byari byaraturumbutse mu nda ye mu buryo butumvikana.”
Nyuma yo kubagwa, umugabo yahise ajyanwa mu cyumba cy’indembe kugira ngo akurikiranwe n’abaganga. Ubu, amakuru aturuka mu bitaro avuga ko atangiye koroherwa, nubwo azakomeza gukurikiranwa n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.
Umuganga mukuru w’ibitaro yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe afite ibibazo byo mu mutwe, byatumaga afata ibintu byose akabirya atabizi cyangwa atitaye ku ngaruka. Ibyo nibyo byaje gutuma ibintu byinshi byisanga mu nda ye, bituma ubuzima bwe bujya mu kaga.
Abaturage benshi bo mu gace aturukamo batangajwe n’iyi nkuru, bamwe bavuga ko batigeze bamenya ko yari arwaye kugeza ubwo byarushijeho kumugiraho ingaruka.
Uyu mugabo ubu arimo gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, mu rwego rwo kumufasha kwirinda kongera kugira imyitwarire nk’iyo.