Perezida Kagame yasabye Kiliziya Gatolika mu Rwanda gukomeza gutera intambwe ikabasha kurenga amateka mabi yanyuzemo

Perezida Paul Kagame yijeje ubufatanye Antoine Cardinal Kambanda ku nshingano nshya aheruka guhabwa, asaba Kiliziya Gatolika mu Rwanda gukomeza gutera intambwe ikabasha kurenga amateka mabi yanyuzemo.

Ni ijambo yavuze kuri iki Cyumweru, ubwo yitabiraga Misa yo gushimira Imana yabereye muri Kigali Arena, nyuma y’uko ku wa 28 Ugushyingo Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Kambanda, yagizwe Cardinal na Papa Francis.

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi abanyarwanda bafite ibyishimo byo kuba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yabonye cardinal w’umwana w’u Rwanda, wagiye azamuka mu ntera kugeza ubwo Nyirubutungane Papa Francisco amugiriye icyizere akamushyira mu bajyanama be ba hafi.

Yavuze ko icyo cyizere gishingiye ku bushishozi n’umurava Cardinal Kambanda yagaragaje mu butumwa bwe mu Rwanda, akanerekana ko ashoboye kugeza umusanzu we kuri Kiliziya yo ku Isi yose.

Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Vatican wafashe intera ishimishije, ashimira Papa Francis wakomeje kugaragaza ubushake bwo kuwunoza ndetse “akosora ibitaratunganye mu bihe byahise kandi bitari bikwiye no kuba.”

Ni amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakunze gushinjwa kugiramo uruhare, ndetse Papa Francis aheruka gusaba imbabazi ku byabaye.

Ati “Ibyo ntabikorera u Rwanda gusa, biragaragara ko abikora n’ahandi ku Isi hose. Ibyo rero na we nta wabura kubimushimira. Turagushimira rero Cardinal Kambanda urwego ugezeho, kandi turizera ko uzafatanya n’abo bashyize imbere gukorera Kiliziya neza, gukorera igihugu cy’u Rwanda neza, gukorera Abanyarwanda neza.”

“Ni ishema n’icyubahiro ndibwira kuri we bwite, ariko ni ibyacu nk’u Rwanda n’abanyarwanda twese, ndetse tutitaye cyane ku buryo twemera, imyemerere ijyanye n’amadini. Iyo umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi n’umurimo mwiza akora cyangwa yakoze, yaba mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga, twese turishima. Icyizere yagiriwe n’agaciro yahawe, ubwo natwe biba ibyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko mu mateka maremare Kiliziya Gatolika ifite mu Rwanda, yabaye umufatanyabikorwa mu mibereho y’Abanyarwanda haba mu burezi, ubuzima no mu iterambere muri rusange, asaba ko ubwo bufatanye bukomeza ndetse bukwiriye guhabwa n’imbaraga nshya uko hagenda haboneka abayobozi mu zindi nzego.

Yakomeje ati “Iby’uko ayo mateka y’u Rwanda n’aya Kiliziya hagiye haba rimwe na rimwe ibitaragenze neza cyangwa ingorane zitandukanye, ndetse biza no guhungabanya ubuzima bw’igihugu, ibyo ntabwo aribyo twashyira imbere.”

“Ngira ngo ibyo twabivanyemo isomo, twumvise icyabuze icyo gihe, turashakisha icyo aricyo cyose cyatuma bitasubira, kandi tugatera intambwe mu bundi buzima bwubaka ubufatanye kandi bwubaka igihugu, bwubaka n’abantu bagituye.”

Yavuze ko yizeye ko Cardinal Kambanda azahera no ku mateka ye afite inyigisho nyinshi ku bibi byaba byakozwe bitari bikwiriye, mu kubaka icyerekezo gishya.

Yakomeje ati “Ubu turi mu nzira y’ibikorwa byiza no mu bufatanye, imyaka ishize makumyabiri n’indi, iyo nzira tuyimazemo igihe, gushaka gukora ibyiza, ubufatanye, kubaka, ntabwo bigira ubwo bihagarara, nta nubwo bigera igihe ngo abantu bumve ko bageze ku byiza byose bashakaga, ni ibintu rero tugomba guhora dukora buri gihe cyose.”

“Ariko intambwe imaze guterwa, dukomeze dutere izindi ntambwe kugira ngo tugere ku ntego yo kubaka abantu, ubuzima, amadini, amatorero, leta, twese dufatanye tugerageze dukore ibyiza dukwiriye kuba dukora kandi dufitemo inyungu, kandi tukabikora twumva ko buri wese akwiye kubyibonamo, akwiye kuba yumva ko yatanga umusanzu we, kandi abifitemo inyungu, bitari ibya bamwe cyangwa abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko agendeye ku bushake Papa Francis agaragaza, nta cyatuma hatabaho ubufatanye ngo ibyiza ishyirwemo imbaraga, ibibi bisigare inyuma.

Cardinal Kambanda yakomoje ku nshingano yahawe

Cardinal Antoine Kambanda yashimiye Perezida Kagame kuba yifatanyije na Kiliziya Gatolika uyu munsi, hamwe n’ubutumwa yamwoherereje ‘bwamwubatse’, amaze gutorerwa kuba Cardinal.

Yavuze ko uko Imana yatumye Umuhanuzi Isaie ku muryango wayo wari mu makuba, ni nako nyuma y’amakuba u Rwanda rwahuye nayo, Nyirubutungane Papa Francisco yahaye u Rwanda Cardinal, akamutuma ati “nimuhumurize umuryango wanjye, mubwire umurwa Yeruzalemu ko ubucakara bw’icyaha n’urwango, inabi n’amacakubiri, birangiye.”

Yavuze ko nyuma yo guhabwa ubu-Cardinal ku wa 28 Ugushyingo, bagiye gusura Papa Benedigito XVI uri mu kiruhuko, bamubwiye ko Kambanda ari uwo mu Rwanda, nubwo ageze mu za bukuru abasha kwibuka ko ari igihugu gifite abantu babaye cyane.

Yakomeje ati “Dutege amatwi abakristu, dutege amatwi abantu twumve akababaro kabo, tubahumurize. Bayobozi mu nzego zose, mutege amatwi abo muyobora, mwumve akababaro kabo, mubahumurize. Ababyeyi namwe barezi, mutege amatwi abana n’urubyiruko, mwumve akababaro kabo, impungenge zabo n’ubwoba bwabo, mubahumurize. Ihumure intumwa y’imana ituma gutanga, ni ukumenyesha umuryango w’Imana ko Imana ibakunda byahebuje.”

Yavuze ko n’igihe bantu bari mu makuba bagomba gukomeza kwiringira Imana, kuko itajya ibatererana ku buryo bagera aho bajya mu byaha bashaka kwirwanirira.

Ati “Kenshi usanga abantu bahinduka bavuga ko ari uburyo bwo kwirwanaho ndetse bakagirira abandi inabi kubera inyungu zo gushaka kwirwanaho, ariko iyo umuntu yizera Imana, akemera ko Imana imuzi, imukunda kandi imwitaho, akora ibyo agomba gukora mu bunyangamugayo, kuko aziko Imana ihari, atari wenyine. N’iyo hari ushatse kumubangamira cyangwa no kumugira nabi, ntabwo bituma ahemuka, kuko aba azi ko imana ihari, imurinda kandi umurengera.”

Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 62.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

 

Perezida Kagame na Cardinal Kambanda bagera muri Kigali Arena

 

 

Iyi Misa yitabiriwe n’abahagarariye andi madini n’amatorero mu Rwanda
@igicumbinews.co.rw