Basomyi ba igicumbinews.co.rw, ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana igice cya 11,aho Kajwikeza yatashye atarasobanukirwa n’ubundi buryo bwo gutereta yari yabwiwe na mugenzi we dore ko we yasigaye kwa muganga.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 12.

Masoyinyana yasuwe n’inshuti ye yitwa Nikuze, batangira kuganira, Masoyinyana niko kumubaza ati: “Ese ko mperuka uri guteretwa na Gasore ibyanyu bigeze he?”.

Nikuze aramusubiza ati: “Ubwo Koko urumva wateretwa n’umusore utagira ikofi akazakumarira iki Koko?,nahise mbivamo da!”.

Masoyinyana amwumvisha ko abasore b’iki gihe nta mafaranga bakigira. Ati: “Erega mwana abatipe bubu nta kintu bigirira,gusa njye ubu nagize amahirwe mbona umutipe uvuga neza! mwiza! anambwira ko afite ku mafaranga kabisa, noneho wumve ukuntu nagize amahirwe!, uziko twahuriye kuri Facebook ,ariko umva ubu tumeranye neza wumve ngo tumeranye neza cyane!”.

Nikuze ati: “Ariko inama nakugira ni ukwitonda, ubwo uzi ukuntu Gasore yambwiraga, yambwiraga ko we anafite imitungo myinshi ariko naje kumenya ko nta namba yigirira”.

Masoyinyana akibyumva atyo yahise atekereza ko atari ukuri ahubwo ari ukugirango abatanye, ahita yivumbura ntiyongera kumugisha Nikuze ahita ataha.

Ubwo aho Kajwikeza ari nawe yari ari kuganira na Manzi amubwira ko kuba yaraguye akigumisha hasi ko byari ikimwaro cyo kuba biriya bipapuro byari mu mufuka w’ipantaro byaragaragaye kandi yari yabwiye Juru ko ari amafaranga.

kajwikeza aramubaza ati: “Nonese mwana, ntacyo wari wabaye buriya ?”.

Manzi aramusubzia ati: “Wapi ntacyo”.

Ubwo nubwo bavugaga Juru yari ari hafi aho ari kumva ibyo bavuga ariko ntiyabiyereka.

Ese ko Masoyinyana yivumbuye kuri Nikuze kubera ko amubwiye ngo yitonde urukundo rwe na kajwikeza arugendemo gacye bizagenda bite?.

Juru we ko abumvirije harakurikiraho iki?.

Ni aho ubutaha mugice cya 13.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 11

Masoyinyana Igice cya 10

Masoyinyana Igice cya 9

Masoyinyana Igice cya 8

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News