Amabwiriza yashyizweho mu kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti
                Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 30 Kamena 2020, yashimangiye ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, yemeza ko insengero zikomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 15, nyuma yayo iki cyemezo kikaba cyahindurwa hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Ubwo iyi nama yabaga, mu byari byitezwe harimo ko insengero zishobora gufungurwa nyuma y’uko itangazo ryo kuwa 16 Kamena 2020, ryacaga amarenga yo kuzifungura zigakomeza ibikorwa, ndetse bamwe mu banyamadini bari bageze kure imyiteguro.
Gusa inama y’abaminisitiri yemeje ko ‘insengero zizakomeza gufunga mu gihe hagikorwa igenzura ko zubahirije ingamba zo kwitegura kuba zafungurwa, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima’.
Nubwo insengero zitarafungurwa, kuwa 30 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yashyizeho amabwiriza mu kwitegura ifungurwa ry’insengero n’imisigiti mu gihe cya Covid-19.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, riteganya ibigomba kubahirizwa birimo kwandika abaje gusenga ndetse no kwirinda gutura muri ’Cash’.
Ibigomba kubahirizwa n’amadini n’amatorero
 Ahasengerwa ni ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa n’amategeko mu Rwanda
 Ahasengerwa hazabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus rigizwe n’inzego zikorera mu murenge aho urusengero ruri n’abahagarariye itorero/idini/Kiliziya bikemezwa n’inzego z’Akarere.
 Buri rusengero/umusigiti rusabwa kugira itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe kugira ngo bafashe abasenga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
 Umunsi ubanziriza guterana bwa mbere ubuyobozi bw’ahasengerwa hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe bahurira ku rusengero bakareba ko ibintu byose biri mu buryo. Iminsi yose y’amateraniro bahagera mbere y’abandi.
 Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (kandagira ukarabe, isabune n’amazi meza/hand sanitizers)
 Ahantu mu rusengero bicara hagashyirwa ikimenyetso ku mwanya uticarwaho kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice (1.5m), hagati y’umuntu n’undi,
 Abasenga bose bambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro
 Buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimo hubahirizwa intera nini nibura metero ebyiri kandi mu gihe baririmba bambara agapfukamunwa
 Abasenga bamenyeshwa hakurikijwe hakurikijwe gahunda igena itsinda riza gusenga muri iryo teraniro
 Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye, nimero ya telefoni n’aho batuye
 Gusukura inyubako isengerwamo mbere na nyuma yo guterana
 Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha abiri
 Guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura
 Gusubukura amateraniro amwe gusa ku munsi umuryango usengeraho yemewe guhera saa 6:00 am-6:00 pm
 Abana bafite hejuru y’imyaka 12 kugeza kuri 18 y’ubukure bemerewe gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo
 Gutanga amaturo: Abayoboke batanga amaturo hakoreshejwe ikoranabuhanga (MoMo, Money Transfer, Bank Transfer)
 Igaburo ryera ryemewe gusa igihe ritanzwe hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kandi nta gukoranaho, kwiha igaburo (self-service) cyangwa gukoresha ikiyiko.
Ibibujijwe
 Gukoranaho, guhoberana cyangwa guhana ibiganza birabujijwe
 Guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi (Micro-phone) ibitabo n’ibindi ntibyemewe
 Abana bonka n’abafite munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuza mu materaniro
 Gutanga amaturo muri ‘Cash’ ntibyemewe
 Gutanga igaburo ryera nk’uko byari bisanzwe bikorwa birabujijwe
 Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza nabyo ntibyemewe
Ikurikirana n’iyubahirizwa ry’aya mabwiriza
 Ihuriro ry’amadini n’amateraniro mu Rwanda (RIC), inzego z’umutekano, iz’ubuzima, inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) zizakurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza
 Urusengero rutazubahiriza aya mabwiriza ruzafungwa



