Salon de Coiffure zahawe amabwiriza mashya

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) bwashyizeho amabwiriza ku batanga serivisi zo gutunganya uburanga, hagamijwe ko izi serivisi zitangwa ariko hakubahirizwa n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Imyanzuro y’Inama y’abaminisitiri yo kuwa 30 Mata 2020, yakomoreye bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi harimo na serivisi zo gutunganya uburanga (Beauty Salons), kuva kuwa Mbere izi serivisi zikaba zirimo gutangwa.

Amabwiriza ya RSB, asaba abatanga serivisi zo gutunganya uburanga kugira igikoresho cyo gupima umuriro ku muntu utamukozeho. Intebe umukiriya yicaraho mu gihe ahabwa serivisi igomba kuba isukuye igaterwa umuti wabugenewe mbere yo kuyicazaho undi mukiriya kandi hagati y’intebe n’indi harimo intera ya metero imwe n’igice na metero imwe hagati y’intebe n’urukuta.

Ibinyabutabire bikoreshwa mu guha serivisi abakiriya ndetse n’ibyifashishwa mu isuku bigomba kuba byujuje ubuziranenge. Alcohol ikoreshwa ntigomba kuba iri munsi ya 60%.

Abakozi bagomba gupimwa umuriro mbere yo kwinjira ahatangirwa serivisi zo gutunganya uburanga kandi bakambara udupfukamunwa igihe cyose bari mu kazi.

Abakozi batanga serivisi zo gutunganya uburanga, basabwa kwambara uturindantoki dukoreshwa inshuro imwe kuri buri mukiriya kandi birabujijwe kandi kurira no kunywera itabi ahatangirwa serivisi.

RSB yavuze ko abakiriya bagomba gupimwa umuriro mbere yo kwinjira ahatangirwa serivisi zo gutunganya uburanga, abazitanga bakandika umwirondoro w’umukiriya, aderesi n’igihe yahagereye, ibyavuye mu ipima ry’umuriro ndetse n’ibisubizo ku bibazo bijyanye n’ibindi bimenyetso bya Coronavirus.

Umukiriya agomba kumenyeshwa ingamba z’isuku n’izo kwirinda Coronavirus. Iyo gahunda ikaba yanditse kandi imanitse ahantu hagaragarira buri wese.

Abategereje guhabwa serivisi ntabwo bategerereza ahatangirwa serivisi ahubwo baguma hanze, mu kubahiriza gahunda yo guhana intera. Umukiriya kandi agomba kwambara agapfukamunwa kereka igihe arimo guhabwa serivisi isaba ko agakuramo.

Abatunganya uburanga kandi basabwe gushyiraho uburyo bworohereza abakiriya kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga.

RSB isobanura ko aya mabwiriza n’ayandi yashyizweho kuko ‘Serivisi zo gutunganya uburanga ari zimwe muri serivisi zihabwa abantu benshi kandi batandukanye bityo mu gihe hadafashwe ingamba zihariye zo kurinda abatanga izo serivisi n’ababagana, no gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, byakongera ibyago byo kwandura no gukwirakwiza ubwandu bw’icyo cyorezo.

@igicumbinews.co.rw