Uburusiya bwiteguye kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na RDC

19044450-f697-11f0-b385-5f48925de19a.png

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu guhuza impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gushakira amahoro arambye ako karere kamaze igihe kirekire karangwamo umutekano muke.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa kabiri, aho yavuze ko nubwo Uburusiya bwifuza ko intambara ihari yahagarara, bitagaragara ko amahoro ashobora kugaruka vuba, bitewe n’ibibazo byimbitse bikiri mu mizi y’izo ntambara.

Sergei Lavrov yasobanuye ko umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC ushingiye ku bibazo bikomeye birimo amateka mabi y’amakimbirane yo mu karere, imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuhagaragara, hamwe n’umubano ugoye hagati y’ibihugu bihana imbibi. Yongeyeko ko ibyo bibazo bidashobora gukemurwa mu gihe gito, ahubwo bisaba ibiganiro byimbitse n’ubushake bwa politiki bw’impande zose.

Yagize ati: “Uburusiya bufite umubano mwiza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda, kandi turifuza ko amakimbirane ari hagati yabyo yarangira. Ariko mvugishije ukuri, kuba intambara yahagarara vuba ntibigaragara.”

Lavrov yashimangiye kandi ko Moscou itifuza gufata uruhande urwo ari rwo rwose muri ayo makimbirane, ahubwo ko ishishikajwe no gushyigikira inzira y’ibiganiro. Ati: “Nituramuka dusabwe kuba abahuza, nta mpamvu yo kwanga. Twiteguye gutanga uwo musanzu mu bwubahane no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.”

Aya magambo aje mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ugikomeje kuba mubi, aho imitwe yitwaje intwaro igira ingaruka zikomeye ku baturage, igatera impunzi n’abahunga ingo zabo, ndetse igahungabanya umubano w’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu myaka yashize, inzira zitandukanye zageragejwe mu gushakira amahoro aka karere, zirimo ibiganiro byahujwe n’imiryango yo mu karere n’iyo ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, n’ubu haracyari inzitizi nyinshi, zirimo ukudahuza ku nyungu n’icyerekezo cy’ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’iki kibazo.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko uruhare rw’igihugu nka Uburusiya mu bikorwa by’ubuhuza rushobora kongera amahirwe yo kubona umuti w’amahoro, bitewe n’uko gifite umubano n’ibihugu bitandukanye bifite uruhare muri iki kibazo. Ariko kandi, baributsa ko amahoro arambye atagerwaho hatabayeho ukwizerana hagati y’impande zose no gushyira imbere inyungu z’abaturage bugarijwe n’ingaruka z’intambara.

Ku ruhande rwayo, Leta ya RDC igaragaza ko igamije ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu gikemurwa mu buryo burambye, hubahirijwe ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu, ndetse binyuze mu bufatanye n’ibihugu byo mu karere n’umuryango mpuzamahanga ariko ntabushake igaragaza.

Mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze, amagambo ya Sergei Lavrov agaragaza ko Uburusiya bwifuza kugira uruhare rugaragara mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC, nubwo inzira iganisha kuri ayo mahoro igaragara ko ikiri ndende kandi igoye.