Perezida Museveni Yasabye ko hashyirwaho Ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba

museveni_4

Mu butumwa bwatunguranye, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kuvuga ku mubano w’akarere nyuma yo gutangaza ko yifuza ishingwa ry’icyo yise “East African Federation”, umuryango uhuza ingabo z’ibihugu byose byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yabitangaje ku wa Kane, tariki 20 Ugushyingo, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Mayuge State Lodge, aho yavuze ko iyi gahunda yagirira umumaro ukomeye umutekano w’akarere n’imbaraga z’ingabo z’ibihugu bigize EAC.

Federasiyo y’Ingabo Z’Akarere: Ihuriro rishya rya Gisirikare?

Museveni yavuze ko iyi Federasiyo yagamije guhuza ingabo z’ibihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yavuze ko ubufatanye nk’ubu bwatuma Afurika y’Iburasirazuba iba “igihangange” ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Ndifuza ko hashingwa Federasiyo ya Afurika y’Iburasirazuba. Iyo Federasiyo ni yo yahuza ingabo zacu zose, tukagira imbaraga zikomeye,”.

Yongeyeho ko iyo mbaraga zifatanyije zishobora kuba “igicumbi cy’umwirabura ku rwego rw’isi”, ashimangira ko ibihugu byinshi bya Afurika bikiri bito kandi bidafite ubushobozi bwo kwirwanaho bikwiye gushyira hamwe kugira ngo birusheho gukomera.

“Ni gute Libya yashoboraga kwigarurirwa tutareba?” — Museveni

Perezida Museveni yagarutse ku mateka y’uko ibihugu bya Afurika byagiye byinjirwamo n’ibindi biterabwoba cyangwa ibitero by’amahanga, ashingiraho agaragaza intege nke z’ubutwererane bwa gisirikare muri Afurika.

Yatanze urugero rwa Libya yigaruriwe n’amahanga mu 2011, abaza impamvu nta gihugu na kimwe cy’Afurika cyigeze kizana ingabo ngo kirwane ku bwigenge bwayo. Ati: “Libya yaratewe, natwe dutuza turi kureba. Ni nde wakiza Afurika ubu?”.

Museveni yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu byo mu karere bitekereze ku kurushaho kwihuza mu bya politiki n’umutekano, kugira ngo haboneke uburyo bwo kwirwanaho mu bihe biri imbere.

Ibi bisabwa biza mu gihe Museveni aherutse gutera impagarara mu karere

Ibi bitekerezo bya Perezida wa Uganda bibaye mu gihe gikomeje kuvugwaho cyane nyuma y’imvugo ze zavugishije benshi, aho ku wa 8 Ugushyingo yaburiye Kenya ko “hashobora kubaho intambara mu gihe igihugu cye cyakomeza kugorwa no kubona inzira inyuzwaho ibicuruzwa ku nyanja”.

Museveni yavuze ko kuba Uganda idafite inzira y’amazi byangiza ubukungu n’umutekano w’igihugu cye. Yagize ati: “Nshobora gute kohereza ibicuruzwa byanjye nta nzira mfite? Iyo ni rimwe mu mpamvu tugirana amahane na Kenya. Ariko iyo Nyanja ni iyange. Murumva ko mu gihe kiri imbere hashobora kubaho intambara,”.

Aya magambo yatumye hari abavuga ko Perezida wa Uganda akomeje gushyira igitutu ku bihugu bituranyi, by’umwihariko Kenya, mu gihe ubucuruzi bw’akarere bukomeje guhura n’ibibazo birimo imipaka itajegajega no kudahuza ku miyoborere ya gasutamo n’inzira z’ibyambu.

Ese Federasiyo y’Ingabo ni inzira nshya yo kubungabunga amahoro?

Ibitekerezo bya Museveni bije mu gihe ibihugu bya EAC bimaze imyaka myinshi bigerageza kongera ubufatanye muri politiki, ubukungu n’umutekano, ariko bitaragerwaho mu buryo bwuzuye.

Abasesenguzi bavuga ko gahunda nk’iyi ishobora guteza impaka kubera:

  • ibibazo bya politiki n’ubutwererane mu karere,
  • umubano udahoraho hagati y’ibihugu bimwe na bimwe,
  • gutizanya ubushobozi bw’ingabo bikiri ingorabahizi,
  • ndetse hakibazwa niba ibihugu byose byakwemera guhuza ubusugire bwabyo bwa gisirikare.

Nubwo bimeze bityo, Museveni we ashyira imbere icyifuzo cyo kubaka imbaraga zihamye zishobora kurinda abaturage b’akarere no kurwanya ibibazo by’umutekano muke byakomeje kuranga EAC mu myaka myinshi ishize.