RDB na Arsenal FC batangaje ko amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda atazongerwa
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe na Arsenal FC batangaje ko bemeranyije gusoza ku mugaragaro amasezerano y’ubufatanye binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, bivuze muri Kamena 2026. Ibi byatangajwe ku bufatanye, ndetse Arsenal ibishyira ku rubuga rwayo Arsenal.com, ivuga ko ubufatanye bumaze imyaka umunani bugiye gusoza mu bwumvikane.
Iyi mikoranire yatangiye mu 2018, ubwo Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa mbere werekana izina rye ku kuboko kw’imyambaro y’ikipe ya Arsenal. Byari ubwa mbere iyi kipe yagiraga Official Sleeve Partner, bikaba byaramamaje u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwihuse kandi bushimangira ubukerarugendo.
RDB ivuga ko iki cyemezo kiri mu mugambi mugari w’ibikorwa byo kwamamaza igihugu binyuze mu mikino, hagamijwe gukingura amarembo mashya y’ibindi ku masoko mpuzamahanga azafasha intego nshya z’ubukerarugendo n’ishoramari. Nubwo ubufatanye busoza, impande zombi zemeza ko intego z’ingenzi zari zigamijwe zarenzweho ku kigero gishimishije.
Mu gihe cy’imyaka umunani ishize, Arsenal na RDB bafatanyije kwamamaza ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, guteza imbere ibikorwa bigamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gushishikariza abakunzi b’iyi kipe ku isi yose gusura u Rwanda. Ingamba zabo zafashije kuzamura umubare w’abasura igihugu, aho mu 2024 u Rwanda rwakiriye abakerarugendo 1.3 miliyoni, naho inyungu iva mu bukerarugendo igera kuri miliyoni 650$, izamukaho 47% ugereranyije n’igihe ubufatanye bwatangiraga.
Mu bihe bitandukanye bya bwa bufatanye, humvikanye ibikorwa bikomeye birimo Rwanda Heritage Day yabereye kuri Emirates Stadium, uruzinduko rw’abakinnyi n’abanyabigwi ba Arsenal mu Rwanda barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina. Abagize Arsenal Family basuye ingagi mu Birunga, basura Pariki ya Akagera, banyura muri Nyungwe ku kiraro cyo mu kirere (canopy walk), ndetse basura n’ikiyaga cya Kivu. Benshi muri bo kandi bitabiriye umuhango wo Kwita Izina, kimwe mu bikorwa bikomeye by’igihugu mu kubungabunga ingagi.
Uretse guteza imbere ubukerarugendo, uru bufatanye rwashyigikiye intego z’u Rwanda zo guteza imbere siporo no kurufasha gukomeza kuba igihugu gishyirwa imbere mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Hari kandi ibikorwa byo guteza imbere impano z’abana n’abatoza bato, byahaye amahugurwa abatarengeje amagana bibafasha kuzamura ubumenyi bwabo mu mupira w’amaguru.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa muri iyi myaka yose, avuga ko ubu bufatanye bwahinduye uburyo inzego z’ubukerarugendo ku isi zakoraga ibikorwa byo kumenyekanisha ibihugu. Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere iyi ntsinzi mu yindi mikino no mu masoko mashya, mu gihe rushimira Arsenal uruhare yagize mu gutuma inkuru y’u Rwanda igerwaho n’abantu benshi ku isi.
Yanavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’amwe mu mashami ya Kroenke Sports & Entertainment, by’umwihariko kubera amasezerano mashya igihugu gifitanye na LA Rams na SoFi Stadium yo muri Los Angeles. RDB yemeza ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Arsenal kugeza igihe amasezerano azarangirira, ndetse yifuriza ikipe n’abakinnyi intsinzi mu bihe biri imbere.
Ku ruhande rwa Arsenal, Richard Garlick, Umuyobozi Mukuru wa Arsenal, yashimye uruhare rwa Visit Rwanda mu gushyigikira intego z’ikipe no gufasha mu mishinga y’igihe kirekire yo guhatanira ibikombe mu buryo burambye. Yagaragaje ko ubufatanye bwamaze imyaka myinshi bufasha mu kongera imikoranire ya Arsenal n’abakunzi bayo bo ku mugabane wa Afurika, binyuze mu bikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.
Nubwo amasezerano agiye gusoza, ikipe ya Arsenal n’u Rwanda bombi bavuga ko bashimira igihe bamaze bakorana kandi bakaba biteguye gusoza uyu mwaka w’imikino bageze ku ntego bari bihaye.
