Vestine uririmbana na Dorcas yatangaje amagambo aca amarenga yo gutandukana n’umugabo we
Umuramyi Ishimwe Vestine yongeye gutangaza amakuru ajyanye n’imibereho arimo muri iyi minsi, avuga ko ari mu bihe bitoroshye atigeze ahitamo, ahubwo byatewe n’ibigeragezo byaje bitunguranye. Yemeza ko hari icyemezo cy’igihe cyashize cyamuteye ingaruka zitamworoheye, ariko akavuga ko byose abibona nk’amasomo atuma akura mu buryo bw’umwuka no mu mibanire n’abantu.
Vestine yavuze ko aya mezi ari kumwigisha kurushaho kubaha umutima we no kwirinda umuntu wese ushobora kongera kumubabaza. Avuga ko yabonye isomo rikomeye rimuhamiriza ko atagomba kongera kwemera kubeshywa cyangwa guhabwa agaciro gake mu rukundo n’imibanire ishingiye ku gukundana.
Ku bijyanye n’ejo hazaza he, yatangaje ko azajya abanza kumenya neza uwo bari kugirana ubumwe, kumenya umuryango we ndetse no gusobanukirwa imiterere y’uwo muntu mbere yo gufata icyemezo gikomeye. Yagize ati: “Nta na rimwe nzongera kwirengagiza ibimenyetso cyangwa ngo nemere gukoreshwa mu buryo bubabaza.”
Abakurikira uyu muramyi banatunguwe n’uko ku mbuga nkoranyambaga ze hasa n’ahahindutse. Amafoto yose yagaragaragaho ari kumwe n’umugabo we ntqkigaragara, kuko yamaze kuyasiba kuri konti ye. Ibi byahise bituma benshi bibaza ku mibereho ye y’ubu ndetse n’impinduka ziri kuba mu buzima bwe bwite.
Nubwo ataratangaza byinshi ku byiza, Vestine yemeza ko ari mu rugendo rwo gukira, kwiyubaka no kwimenya kurushaho, ndetse ko yifuza kongera kubaho mu mutuzo no kubahwa uko bikwiye.
