Gicumbi: Abana barenga 200 bajyanwe kwa Muganga harekekwa amafunguro bariye ko ariyo ntandaro

Screenshot_20251115-163640

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, havuzwe inkuru ibabaje y’abanyeshuri bo ku ishuri rya GS Kigogo bajyanywe kwa muganga nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo kuribwa mu nda bikekwa ko byatewe n’ibiryo bari bafashe  saa sita.

Amakuru Igicumbi News ifite kugeza ubu yemeza ko abana 210 ati bajyanwe kwa Muganga kwa Ku Kigo Nderabuzima cya Nyankenke ndetse ko bitaro BYA Byumba ariko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwatubwiye ko imibare itarakusanywa. Abanyeshuri bagenda bagaragaza ibimenyetso byo kuribwa mu nda.

Uko byatangiye

Ejo hashize ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo hamenyekanye amakuru ko abana bato n’abakuze biga muri GS Kigogo bagiye bataka uburibwe bukabije mu nda. Abana bavuze ko babitangiriye ku ifunguro rya saa sita bari bamaze gufata, aho bamwe mu biga muri iki kigo babwiye Igicumbi News ko ibyo bariye byari bihumura nk’aho birimo ibinini byica imbeba, amakuru agikeneye gushimangirwa n’abashinzwe ubuzima.

Akarere ka Gicumbi kemeza ibyabaye

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel NZABONIMPA, yahamirije Igicumbi News ko iki kibazo cyabaye koko, avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’ubuzima bahise bajyana abana ku kigo nderabuzima cya Kigogo no ku bitaro BYA Byumba kugira ngo bahabwe ubuvuzi bw’ibanze ariko ntiyatangaje imibare yabo.

Agira ati: “Abana baje bataka ko baribwa mu nda, ariko twashoboye kubaha ubutabazi bw’ibanze bose. Uwari urembye cyane nawe yamaze kumererwa neza. Turakomeza gukurikirana neza kugira ngo harebwe niba hari undi ushobora guhura n’ikibazo.”

Nyuma yo kubakirira ku kigo nderabuzima, ubuyobozi bwahise bufata icyemezo cyo kohereza abana ku bitaro bikuru bya Byumba kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse rimenye icyateye iki kibazo cyafashe abana benshi icyarimwe.Inzego z’ubuzima mu karere ndetse n’iz’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateje iki kibazo. Igicumbi News irakomeza kubikurikirana.

Kanda hasi ukurikirane iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV:

MANIRIHO Emmanuel/Igicumbi News