Koreya ya Ruguru Yemeje Kwerekana Premier League, Ariko Hashyiraho Imipaka Ikomeye ku Mikino
Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2025, Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko igiye kongera kwemerera abaturage kureba imikino ya shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, nyuma y’imyaka ibiri ihagaritswe burundu. Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kiyobowe na Kim Jong-un, ariko kizasobanurwa binyuze mu mabwiriza akaze yo kugenzura no guhindura ibigaragara mu mashusho y’iyo mikino. Mu 2023 nibwo Koreya ya Ruguru yari yafashe icyemezo cyo guhagarika burundu imikino y’amahanga irimo n’iya Premier League, ivuga ko ibamo ibintu bishobora gufatwa nk’ibibangamira imyigishirize n’imigenzo y’igihugu.
Mu mabwiriza mashya yatangajwe, buri mukino uzabanza gukorwaho igenzura hagakurwamo ibitari bihuye n’amahame y’igihugu. Uburyo bushya buteganya ko umukino usanzwe uba iminota 90 uzajya ugabanywa ukaba iminota 60 gusa. Ibi bizatuma ibice by’umukino bifatwa nk’ibidakwiriye bijya bikurwamo mu rwego rwo kugenzura amakuru abaturage babona. Byongeye kandi, amagambo yose yanditse mu Cyongereza agaragara ku bibuga, haba ku manini cyangwa ku byapa by’abaterankunga, azajya apfukirwa n’amashusho cyangwa inyandiko ziri mu rurimi rw’Igikoreya kugira ngo hatagira amagambo y’amahanga yinjira mu mashusho berekana.
Koreya ya Ruguru yanatangaje ko amashusho agaragaza abakinnyi bakomoka muri Koreya y’Epfo azajya akurwamo burundu, bitewe n’umubano mubi umaze igihe hagati y’ibyo bihugu byombi. Ibi bivuze ko abakinnyi nka Kim Ji-soo ukinira Brentford na Hwang Hee-chan ukinira Wolves batazajya bagaragara kuri televiziyo z’iki gihugu. Uretse ibyo, amashusho agaragaza ibimenyetso, amabendera cyangwa ubutumwa bufitanye isano n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina na byo bizajya bikurwamo. Koreya ya Ruguru isanzwe idashyigikira ubutinganyi, bityo ikemeza ko atari ibintu byakwinjizwa mu mikino yemerera abaturage kureba.
Icyo abaturage benshi bibaza ni uko abafite uburenganzira bwo gusakaza Premier League bazakira iki cyemezo. Premier League isanzwe igengwa n’amasezerano akomeye ku bijyanye n’uburyo amashusho yayo akoreshwa, ku buryo bamwe bakeka ko ibyo Koreya ya Ruguru ishaka bishobora guhangana n’amahame mpuzamahanga agenga amasoko ya televiziyo n’uburenganzira bwa siporo. Nubwo bimeze bityo, iki gihugu cyo kivuga ko gukora aya mavugurura bizafasha abaturage kugera ku mikino bakunda ariko mu buryo bubahiriza umuco n’amategeko y’igihugu.
Premier League, imenyerewe nk’irushanwa rikomeye ku isi ryatangiye mu buryo bushya mu 1992, ikinwa n’amakipe 20 ahurira ku bibuga bigakurikirwa n’abantu miliyoni zitandukanye hirya no hino ku isi. Nubwo Koreya ya Ruguru idatanga uburyo busesuye bwo gukurikirana imikino mpuzamahanga, iri shyirwaho ry’aya mabwiriza mashya rishobora gufatwa nk’intambwe yayo yo gusubira mu ruhando rwa siporo mpuzamahanga nubwo igitsure cy’ubuyobozi gikomeje kuba kinini.
