FIFA yafatiye ibihano Rayon Sports n’andi makipe yo muri Afurika

FB_IMG_1762855832293

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryatangaje urutonde rw’amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika yafatiwe ibihano byo kudashobora kwiyandikishaho abakinnyi bashya (registration ban), bitewe n’ibibazo bitarakemuka bijyanye n’amasezerano y’abakinnyi n’imyenda ifitiwe abahoze bakinira ayo makipe cyangwa abandi bantu bafitanye nayo amasezerano y’ubucuruzi.

Mu makipe yafatiwe ayo bihano harimo Rayon Sports FC yo mu Rwanda, ikaba yagaragajwe hamwe n’andi makipe akomeye yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika arimo: Nyasa Big Bullets (Malawi), KenGold SC (Tanzania), TS Galaxy FC (Afurika y’Epfo), Township Rollers (Botswana), AS Arta Solar(Djibouti), Welkite Kenema FC (Ethiopia), Coton Sport de Garoua (Cameroun), Pretoria Callies (Afurika y’Epfo), SCCM (Maroc), Ismaily SC (Misiri), Enyimba FC (Nijeriya), Club Sportif Sfaxien (Tunis), ndetse na Zamalek SC (Misiri).

Ibi bihano bisobanuye ko amakipe ari kuri uru rutonde atemerewe kongera kwiyandikishaho abakinnyi bashya kugeza igihe azaba amaze kurangiza cyangwa gukemura ibyo bibazo byose bijyanye n’imyenda cyangwa amasezerano y’abakinnyi. FIFA isanzwe ikurikirana bya hafi imyitwarire y’amakipe ku bijyanye n’amasezerano, igasaba buri kipe kubahiriza amategeko agenga imyitwarire y’abakinnyi n’abakozi bayo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports FC, iyi kipe noyigeze gusabirwa ibihano mu bihe byashize kubera kutishyura abakinnyi cyangwa abatoza bayivuyemo, bikaba bishoboka ko ibyo bibazo bitarakemuka ari byo byatumye iyi kipe yongera kugaragara ku rutonde rwa FIFA. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’iyi kipe, cyane cyane mu gihe yitegura igice cya kabiri cya shampiyona, kuko itazabasha kongera kwiyandikishaho abakinnyi bashya kugeza igihe izaba yishyuye imyenda ifitiwe abarega.

FIFA ikomeza gusaba amakipe yo ku mugabane wa Afurika gukemura ibibazo by’imyenda hakiri kare no kubahiriza amategeko agenga amasezerano y’abakinnyi, mu rwego rwo kubaka umupira w’amaguru urangwa n’ubunyangamugayo n’umucyo.