Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo, Umukobwa wa Nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, Yitabye Imana

Screenshot_20251028-130405

Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga wari usigaye ku isi, yitabye Imana afite imyaka 93. Yaguye i Nairobi muri Kenya aho yari atuye ndetse ari naho yakunze kwivuriza mu myaka ye ya nyuma.

Albert Rudatsimburwa, umwe mu bavandimwe be bo mu muryango w’aba bami, yavuze ko Mukabayojo yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa mbere. Ati: “Yaguye i Nairobi ku mugoroba w’ejo, ni bwo nabimenye. Twajyaga tuvugana kuri telefone. Yaherukaga mu Rwanda aje gushyingura musaza we Kigeli Ndahindurwa.”

Rudatsimburwa yasobanuye ko nyakwigendera yari mu bavandimwe babo ba hafi, ati: “Mushiki wa Musinga yari nyogokuru, naho sogokuru yari mubyara we. Ni ukuvuga ko twari tuvukana bya hafi.”

Uko Mukabayojo yabayeho nyuma y’ubuhunzi bwa se, Umwami Musinga

Speciose Mukabayojo ari mu bana bahunganye n’Umwami Yuhi V Musinga ubwo yacirirwaga i Moba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe yitwaga Zayire. Uwo mwami yakuwe ku butegetsi n’Ababiligi ku wa 12 Ugushyingo 1931, bamwambura ikamba bamutegeka kuva mu gihugu mu masaha 48.

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, Charles Voisin wari Guverineri wa Ruanda-Urundi ni we watangaje icyemezo cyo kumuca, amusaba gutanga ibirango by’igihugu birimo Kalinga. Ku wa 14 Ukwakira 1931, igihiriri cy’abaja, abagore n’abana ba Musinga cyahagurutse i Nyanza kijyanwa i Gihundwe hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, ahazwi nko kuri “Plane”.

Musinga yari amaze imyaka 36 ku ngoma, ariko yari ayoboye mu bihe bikomeye byaranzwe n’amacakubiri n’ukubangamirwa n’Abakoloni b’Ababiligi. Uyu mwami yaje kwimurirwa muri Congo mu 1937, aho yaje gutanga mu 1944.

Ubuzima bwa Mukabayojo nyuma y’intambara n’ubuhunzi

Mu buhamya bwa Mutijima Bryon, umuhungu wa Albert Rudatsimburwa, yavuze ko abakobwa ba Musinga barimo na Mukabayojo bambukanye n’umuryango wa se. Ati: “Abakobwa ba Musinga bambukanye na sogokuruza, baza gutahuka Rudahigwa amaze kuba umwami.”

Speciose Mukabayojo yashakanye n’Umutware Bideri, ubukwe bwabo bubera i Nyanza mu Rukari, babyarana abana batandatu barimo na Bideri Dieudonné witabye Imana mu mwaka ushize.

Nyuma ya Revolisiyo yo mu 1959, ubwo Abatutsi bicwaga abandi bagahungira hanze y’igihugu, Mukabayojo n’umuryango we bahungiye muri Kenya. Yahabaye ubuzima bwe bwose kugeza ubwo yitabye Imana.

Urugendo rwe rwa nyuma mu Rwanda

Mukabayojo aheruka mu Rwanda ubwo yazaga mu muhango wo gutabariza musaza we, Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu birindiro by’aho yimikiwe mu 1959.

Umwami Kigeli V, wayoboye u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1961 mbere yo guhungira mu bihugu bitandukanye nka Burundi, Tanzania, RDC, Uganda, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze ku wa 16 Ukwakira 2016.

Urupfu rwa Speciose Mukabayojo rusigiye umuryango w’Abami b’u Rwanda icyuho gikomeye, kuko ari we wari usigaye mu rubyaro rwa hafi rw’Umwami Yuhi V Musinga.