Gicumbi: Habaye impanuka ikomeye ya Bus

Screenshot_20251026-194657

Impanuka ikomeye y’imodoka ya Trinity Express yabaye mu masaha ya mu gitondo kuri iki cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025,igeze ku Gaseke mu Karere ka Gicumbi, yahungabanyije benshi nyuma y’uko imodoka yari itwaye abagenzi yarenze umuhanda ikitura hepfo.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’abaturage bari hafi y’ahabereye ibyago, bavuze ko imodoka yavaga i Kigali ijya Kampala Uganda, ubwo yageraga hafi y’umuhanda wa Gaseke igatakaza feri, bigatuma umushoferi ayobora nabi, igahita ikoroka.

Umwe mu baturage witwa Nsengimana Jean de Dieu, wari hafi aho ubwo impanuka ibaye, yabwiye Igicumbi News ati: “Twumvise imodoka ivuza amafircyane, tubona irimo kugenda isatira umwobo, hashize akanya tubona yagiye mu kabande. Twahise twirukira aho kugira ngo dutabare. Abari imbere nibo bakomeretse cyane.”

Ababonye uko byagenze bavuga ko imodoka yari itwaye abagenzi barenga 30, muri bo bamwe bahise bajyanwa ku bitaro bya Byumba (Byumba Hospital), mu gihe abandi bakomeretse bikomeye cyane bakajyanwa i Kigali kugira ngo bitabweho n’inzobere mu buvuzi.

Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Abaturage bo mu murenge wa Mutete, mu isantere ya Gaseke bavuga ko ibi byago byongeye kubibutsa ubukana bw’impanuka z’imodoka zinyura muri ako gace, aho buri mwaka hakunze kuba ibyago biterwa n’imodoka zikoresha umuhanda Kigali–Byumba–Gatuna.

Kugeza ubu, imibare y’abakomerekeye cyangwa se niba hari abahasize ubuzima ntiratangazwa ku mugaragaro, ariko amakuru y’agateganyo avuga ko hari abari mu bitaro barembye bikomeye.

Igicumbi News ikomeje gukurikirana uko iki kibazo cyagenze, kandi tuzakomeza kubagezaho amakuru mashya mu gihe azaba yemejwe n’inzego zibishinzwe.