GOMA: Polisi ya AFC/M23 igiye gutangira gupima ibisindisha ku batwara ibinyabiziga
Mu rwego rwo gukumira no kugabanya impanuka ziterwa n’ubusinzi bw’abatwara ibinyabiziga, Polisi ya AFC/M23, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko igiye gutangiza gahunda yo gupima ibisindisha ku bamotari n’abandi batwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Goma. Ibi byatangajwe ku wa 26 Ukwakira 2025 kuri Stade de l’Unité, mu gihe ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwari bugiranye ikiganiro n’abamotari bo muri uyu mujyi.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Goma hagiye gushyirwa mu bikorwa uburyo bwo gupima ibisindisha hakoreshejwe Alco-Test, icyuma cyifashishwa ku rwego mpuzamahanga mu kumenya ingano y’inzoga umuntu yanyoye mbere yo gutwara ikinyabiziga.
Col. Mwamba, Komanda wa Polisi mu Mujyi wa Goma, yavuze ko utwuma tuzajya dukora ako kazi twamaze kugurwa, kandi tuzajya dukoreshwa n’abapolisi b’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Yagaragaje ko intego nyamukuru y’iyi gahunda ari ukurengera ubuzima bw’abantu n’ituze rusange ry’umujyi, kuko impanuka nyinshi ziterwa n’abatwara ibinyabiziga basinze. Ati: “Murabona aka kantu, bakita test-alcol. Ntabwo mwemerewe gusinda mu kazi. Umunsi motari uzafatwa wasinze, nzaguca amande; aka niko kazakwifatira.” Uyu muyobozi yavuze ko uzafatirwa mu businzi azajya ahanishwa amande cyangwa agafungwa, bitewe n’uburemere bw’ikosa yakoze.
Amategeko agena ko nta muntu wemerewe gutwara ikinyabiziga yarengeje igipimo cya alcool cya garama 0.8 muri litiro y’amaraso. Polisi ya AFC/M23 yavuze ko izajya ifata ibipimo mu buryo bwa gihanga kandi ishyireho uburyo bwo kubika amakuru y’abafashwe basinze, kugira ngo bazongere kugenzurwa neza igihe bazaba bongera kugaragara ku muhanda.
Bamwe mu bamotari bitabiriye iki gikorwa bashimye iki cyemezo, bavuga ko kizafasha gukumira impanuka no kurwanya imyitwarire mibi y’abakora basinze. Umwe muri bo yabwiye Igicumbi News ati: “Umu motari wasinze ashyira ubuzima bwe mu kaga ndetse n’ubw’abo atwaye. Usanga bavuga nabi, barwana, ndetse banateza embouteillage n’impanuka.” Undi muturage nawe yongeyeho ati: “Abagenzi benshi babura ubuzima kubera ubusinzi bw’abashoferi. Iyi gahunda izadufasha kugenda twizeye umutekano haba ku manywa no mu ijoro.”
Mu gihe icyo kiganiro cyabaga, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Joseph (Erasto), yatangaje ko amasaha y’akazi ku bamotari yongerewe, ava kuri saa yine z’ijoro akagera saa sita z’ijoro. Yashimangiye ko umutekano mu Mujyi wa Goma wifashe neza, asaba abaturage kuwusigasira no kwirinda gukorana n’abarwanyi ba Wazalendo n’abandi bashaka guhungabanya ituze ry’abaturage. Yagize ati: “Murifuza ko Guverinoma, Wazalendo na FDLR bagaruka i Goma?” maze abamotari bose basubiza mu ijwi rihurije bati: “Oyaaa!”
Guverineri Bahati yashimye abamotari ku ruhare bagira mu gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’itumanaho ryihuse ku nzego z’umutekano. Yibukije ko umutekano atari inshingano z’abayobozi gusa, ahubwo ari uruhare rwa buri muturage. Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’abamotari, inzego za politiki, igisirikare na Polisi ya AFC/M23 ari bwo shingiro ry’ituze ry’Umujyi wa Goma.
Mu gusoza, ubuyobozi bwa Polisi ya AFC/M23 bwavuze ko gahunda yo gupima ibisindisha izatangira mu minsi mike iri imbere, kandi izakorwa mu buryo bwagutse ku rwego rw’Intara. Ibi bikorwa bizajya bikorwa buri munsi mu masaha atandukanye y’umunsi, cyane cyane ahantu hateranira abantu benshi n’ahakunze kuba impanuka. Ubuyobozi bw’iyi Polisi bwasabye abatwara ibinyabiziga bose kwirinda ubusinzi no gushyira imbere umutekano, kugira ngo Goma ibe umujyi utekanye, utarangwamo impanuka zituruka ku burangare n’ubusinzi.
