Guverinoma ya Congo na AFC/M23 basubiye mu biganiro i Doha

DOHA, Qatar – Tariki ya 14 Ukwakira 2025
Abahagarariye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abarwanya ubutegetsi bo mu mutwe wa AFC/M23, bongeye guhurira i Doha muri Qatar mu biganiro biyobowe n’umuhuza, hagamijwe kongera kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo.
Nyuma y’uruhererekane rwa gatandatu rw’ibi biganiro byiswe “Doha 6”, impande zombi zemeje amasezerano ajyanye n’uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’intambara, nk’uko byemejwe n’inzego za dipolomasi.
Iyi ntambwe nshya igamije kubanza gucecekesha imbunda kugira ngo ibiganiro bigamije gusinyana amasezerano y’amahoro bikomeze neza, hanashyirwe mu bikorwa ibyumvikanyweho mu byiciro byabanje.
Ibiganiro by’i Doha biheruka byabaye mu kwezi kwa Kanama 2025, aho byibanze cyane ku guhererekanya imfungwa n’uko amasezerano yo guhagarika intambara yakurikiranwa. Ibyo biganiro byasize impande zombi zisinyanye amasezerano yo guhererekanya imfungwa n’ibindi byiringiro by’amahoro, nubwo kugeza ubu bitaratangira gushyirwa mu bikorwa.
Mu masezerano mashya yemejwe, Komite Mpuzamahanga y’Umusaraba Mutukura (CICR) izaba ari umuhuza wigenga mu kugaragaza, kugenzura no kurekura imfungwa mu buryo bwizewe kandi bubahiriza uburenganzira bwa muntu. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye uruhare rwa Qatar muri ibi biganiro, zisaba impande zombi gukomeza kubyaza umusaruro iyi ntambwe iganisha ku masezerano arambye y’amahoro.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Umucamanza Mukuru, Guillaume Ngefa, aherutse gutangaza ko ubwo imfungwa zizahererekanywa, hazashyirwaho amahame akomeye yo gukumira abazize ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasira inyokomuntu.
Ariko kandi, umushinga w’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda uracyahura n’imbogamizi. Hashize amezi gahunda yo gushyiraho uburyo bwo gukorera hamwe ku mutekano (mécanisme conjoint de sécurité) itinda, bitewe n’amakimbirane akiri hagati y’impande zombi ku birebana n’uruhare rwa M23, inkunga bivugwa ko ihabwa na Kigali, ndetse n’uburyo bwo kurwanya umutwe wa FDLR.
Nubwo tariki ya 1 Ukwakira yari yagenwe nk’iyo gutangiriraho “Concept des opérations” (gukurikiza gahunda y’umutekano), gahunda nyirizina ntiyigeze igenda uko byari biteganyijwe. I Kinshasa no i Kigali haracyagaragara kutizerana, naho ku butaka hakomeje imirwano ikomeye hagati ya M23/AFC ishyigikiwe na Rwanda n’ingabo za FARDC zifashwa n’abarwanyi ba Wazalendo.
Impuguke mu by’umutekano zivuga ko igihe impande zombi zitaragaragaza ubushake nyabwo bwo gushyira mu bikorwa ibyo zemeranyaho, amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo azakomeza kuba inzozi.