Frank Habineza Yatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda

FB_IMG_1760433169966

KIGALI – Mu nama idasanzwe y’Ihuriro ry’Amashyaka ya Politiki yose mu Rwanda (NFPO) yabereye i Kigali, hatowe mu buryo bw’ubwumvikane abayobozi babiri bazahagararira iri huriro mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

Abo ni Dr. Frank Habineza, umuyobozi mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), hamwe na Alphonse Nkubana wo mu Ishyaka riharanira ubumwe n’iterambere (PSP).

Aba bombi batoranyijwe mu buryo bw’ubwumvikane nk’uko byemejwe n’abahagarariye amashyaka yose agize iri huriro. Byagaragajwe ko iri hame ry’ubwumvikane rigamije gukomeza kwimakaza ubufatanye bwa politiki n’imiyoborere ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi b’amashyaka yose ya politiki yemewe mu Rwanda, abahagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.

Dr. Habineza na Nkubana nibaramuka bemerewe n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa, abasenateri barimo gusoza manda yabo ku wa 22 Ukwakira 2025.

Abasenateri bahagarariye Ihuriro ry’Amashyaka ya Politiki yose mu Rwanda bagira uruhare rukomeye mu kugaragaza ibitekerezo n’inyunganizi by’imitwe ya politiki mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse no gusigasira imiyoborere ishingiye ku bumwe n’ubufatanye mu gihugu.

Kugeza ubu, Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 batorwa mu byiciro bitandukanye, harimo abatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, abahagarariye Ihuriro ry’Amashyaka ya Politiki yose mu Rwanda, abahagarariye amashuri makuru n’abagenerwa na Perezida wa Repubulika.