Nyabihu: Umukecuru ukekwaho kuroga abantu kutabyara yafatanywe ibisimba byinshi byapfuye

Mu Murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, haravugwa inkuru itangaje y’umukecuru wafashwe n’inzego z’umutekano afite akanyamasyo n’ibindi bisimba byapfuye, ibintu byahise bitera urujijo n’ubwoba mu baturage bavuga ko uyu mukecuru asanzwe akekwaho kuroga abantu kutabyara.
Amakuru agera kuri Igicumbi News avuga ko uyu mukecuru yafashwe n’abaturage bamubonye atwaye agakapu karimo ibyo bisimba byapfuye, bikavugwa ko yari avuye ahantu asanzwe ajya gukora ibikorwa by’amayobera byo gusenga cyangwa gukora imihango idasanzwe. Abaturage ngo bahise batabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano.
Uwitwa Mukamana Speciose, umwe mu baturage bo muri ako gace, yabwiye Igicumbi News ati: “Uyu mukecuru tumuzi hano, abantu benshi bamaze igihe bavuga ko ari umurozi. Iyo hari urugo rufite ikibazo cyo kutabyara cyangwa abana bagapfa batarakura, bamwe bahitaga bavuga ko ari we wabikoze.”
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ibyo bisimba byafashwe byashyikirijwe ubuyobozi kugira ngo bukomeze iperereza. Ubuyobi bw’Umurenge wa Shyira bwabwiye Igicumbi News ko “ntawagombye guhanwa hashingiwe ku byo abaturage bavuga gusa”, ahubwo ko hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri nyako ku byo uyu mukecuru yari afite n’impamvu yabimutwaraga. Ati: “Twamenye ko hari umukecuru wafashwe n’abaturage, bamusanze afite ibintu bidasanzwe. Twabimusatse koko dusanga harimo akanyamasyo kapfuye n’utundi dusimba. Turimo gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo tumenye impamvu yabyo. Turasaba abaturage kwirinda kwihanira cyangwa gukwirakwiza amakuru adafite gihamya.”
Abaturage bamwe bavuga ko ibi bintu bikwiye gufatirwa ingamba kuko ngo byongera ubwoba mu miryango ifite abana bato n’abashakanye batabyara, mu gihe abandi basaba ko abashinzwe ubuzima n’abashinzwe umutekano bakorana mu gushakira ibisobanuro by’ukuri kuri ibi bikorwa by’amayobera bikunze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kugeza ubu, uyu mukecuru ari mu maboko y’inzego z’umutekano kugira ngo akorweho iperereza, mu gihe ibyo bisimba n’ibindi byafashwe bigiye gukorerwa isuzuma ry’ubumenyi kugira ngo hamenyekane icyo byari bimaze cyangwa icyo byari bigamije.
Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda guha agaciro ibihuha n’imyemerere ishingiye ku kuroga, ahubwo bagafatanya mu kubungabunga ituze n’umutekano wabo.