Madagascar: Perezida Andry Rajoelina kubera igitutu cy’abaturage yahunze igihugu

_131059749_gettyimages-1500728222.jpg

Antananarivo – Amakuru aturuka muri Repubulika ya Madagascar aravuga ko ibintu byafashe indi ntera nyuma y’uko igice cy’ingabo z’igihugu cyigometse ku butegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina, kigafata ikigo cya gisirikare kiri mu mujyi wa Antananarivo, umurwa mukuru w’igihugu.

Aya makuru yemejwe n’ibitangazamakuru byo muri Madagascar ndetse n’abatangabuhamya bari hafi y’icyicaro cy’ingabo, aho bivugwa ko abo basirikare bari mu itsinda ryigeze gusaba izindi nzego z’umutekano “gufata inshingano zabyo no kurengera igihugu mu gihe ubuyobozi buriho bwaba bunaniwe kubikora.”

Abasirikare bigometse bafashe bimwe mu bikorwa by’ingenzi mu mujyi wa Antananarivo, barimo ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, radiyo ya gisirikare, n’uturere dutandukanye dufite agaciro gakomeye mu mutekano w’igihugu. Abaturage benshi barimo guhungira mu bice by’inyongera by’umurwa mukuru, abandi bakaba bahagaritse imirimo bitewe n’umwuka w’ubwoba n’amatsiko.

Hari amakuru avuga ko Perezida Andry Rajoelina yaba yamaze kuva mu murwa mukuru, ndetse bamwe mu bashinzwe umutekano we bavuga ko yaba ari mu nzira yerekeza hanze y’igihugu, n’ubwo ibiro bye bitarabivugaho ku mugaragaro.

Umutwe w’ingabo watangaje ko impamvu y’iki gikorwa ari ukurwanya ubutegetsi bwitwaza igitugu no gusahura umutungo w’igihugu, ndetse bakavuga ko bifuza “kugarura ubutegetsi bwa rubanda n’ubutabera bwuzuye.”

Kugeza ubu, inzego z’umutekano zisigaye zishyigikiye Perezida Rajoelina zirimo Police nationale na Gendarmerie, ziri kugerageza kugenzura uko ibintu bihagaze no gucunga inzira zose ziva cyangwa zijya mu murwa mukuru.

Ibihugu by’abaturanyi n’imiryango mpuzamahanga nka Union Africaine na SADC birimo gusaba impande zombi kwirinda imvururu no guhitamo inzira y’ibiganiro mu rwego rwo kwirinda intambara cyangwa ihungabana rikomeye ry’ubutegetsi.

Madagascar imaze imyaka myinshi ibarirwa mu bihugu bifite politiki ihindagurika cyane, aho ubutegetsi bwa Andry Rajoelina bwagiye buhangana kenshi n’amakimbirane y’imbere mu gihugu kuva yagera ku butegetsi bwa mbere mu 2009.

Ubu abaturage benshi barimo gukurikirana uko ibintu bihinduka buri munota, mu gihe amahanga yose yibaza uko iyi mitegekere izarangira n’icyo izasiga isobanuye ku hazaza ha politiki ya Madagascar.

Antananarivo / Igicumbi News © 2025