Urukiko rwa Gasabo rwatangaje umwanzuro ku rubanza rwa Bishop Gafaranga

FB_IMG_1760093214267

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye kuri uyu wa Gatanu urubanza ruregwamo Bishop Gafaranga, rumuhamya ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi, urukiko rwamukatiye igihano cy’umwaka umwe w’igifungo, ariko gisubitswe, bivuze ko atazafungwa keretse naramuka asubiye gukora icyaha kijya gusa n’icyo yahamywe.

Bishop Gafaranga wari umaze iminsi afunzwe kubera ibyo byaha, yahise arekurwa nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko.

Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cy’amezi 18 y’igifungo, buvuga ko ibikorwa bye byari bihungabanyije umutekano n’uburenganzira bw’umugore we. Gafaranga we yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ari “ibibazo by’imbere mu rugo byafashe indi sura.”

Nyuma yo gusomwa kw’uru rubanza, abari bitabiriye isomwa ry’icyemezo bagaragaje ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bashimye uburyo ubutabera bwakoreshejwe, abandi bakavuga ko urukiko rwagombye kuba rwongera ibihano kugira ngo bibere isomo abandi bashobora gufata ku ngufu cyangwa guhohotera abo bashakanye.

Uru rubanza rwakurikiranywe n’abantu benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’uko Bishop Gafaranga asanzwe azwi mu bikorwa by’ivugabutumwa no gufasha abatishoboye mu mujyi wa Kigali.