Polisi y’u Rwanda yasobanuye iby’amashusho yagaragaje umupolisi n’umuturage bagundagurana mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi wo mu muhanda agundagurana n’umuturage wari wanze kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko ayo mashusho yafashwe ubwo uwo muturage yageragezaga kwambuka muri zebra crossing mu gihe imodoka zari zirimo gutambuka, ibintu byashoboraga guteza impanuka.
ACP Rutikanga yavuze ati: “Uwo muturage yabujijwe kwambuka kuko imodoka zari ziri mu muhanda, ariko yanga guhagarara. Umupolisi yahisemo gukoresha imbaraga mu rwego rwo kumurinda gukora igikorwa cyari guteza impanuka.”
Yongeyeho ko hari ibimenyetso byerekana ko uwo muturage ashobora kuba yari yasinze ubwo byabaga, kandi ko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiye hakurikijwe amategeko.
Polisi y’u Rwanda yashimiye kandi abaturage bagaragaye muri ayo mashusho bashatse gufasha umupolisi mu gukumira icyo gikorwa gishobora guhungabanya umutekano wo mu muhanda.
Yasabye abaturage bose gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda gusuzugura inzego z’umutekano no kugira uruhare mu gukumira ibyateza impanuka.