Umugabo yafashwe agerageza gutoroka urukiko rwa Muhanga nyuma yo kuburana ku byaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Screenshot_20251004-155330

Ndagijimana Callixte, ukekwaho ibyaha bikomeye birimo kurema no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, yafashwe n’inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga nyuma yo kugerageza gutoroka urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye aho yari yitabiriye urubanza ku byaha aregwa.

Uyu mugabo, wari umaze igihe ashakishwa n’ubutabera kubera uruhare akekwaho mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabereye mu Murenge wa Nyarusange, yafashwe ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2025, agerageza gusohoka mu rukiko yurira moto, ariko inzego z’umutekano zari ziryamiye amajanja zimufatira aho hantu.

Uko byagenze ngo afatwe

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwari rugiye kuburanisha urubanza ruregwamo Ndagijimana Callixte, Dushimumuremyi Fulgence uzwi nka Commando, Bakinahe Claudien (Karani) na Niyombonye Wellars.

Aba bagabo bose baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake. Ibyaha bakekwaho byakorewe mu bice bikorerwamo Kompanyi ya EMITRA Mining, icukura amabuye y’agaciro Nyarusange, aho abo bagizi ba nabi bajyaga gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagakubita cyangwa bagakomeretsa ababageragezaga kubabuza.

Raporo nyinshi z’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zagiye zigaragaza ko Ndagijimana ari umwe mu bayoboraga uwo mutwe w’abitwaje intwaro, wari umaze igihe utera ubwoba abaturage ndetse n’abakozi b’iyo kompanyi.

Ubwo urubanza rwatangiraga saa tatu za mu gitondo, umwe mu baregwa ari we Dushimumuremyi Fulgence ntiyari yitabiriye kuko afungiye muri gereza ya Rubavu. Urukiko rwifashishije ikoranabuhanga rya WebEx ngo rumwumve ari muri gereza ya Nyakiriba, ariko amajwi ntiyumvikana neza, bituma umwunganizi we mu mategeko asaba ko urubanza rusubikwa.

Umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha rikazongera ku wa 15 Ukwakira 2025.

Uko Ndagijimana yafashwe

Ndagijimana Callixte yari amaze igihe ari ku rutonde rw’abantu bashakishwa n’inzego z’umutekano, ariko akaba yarabashije kuburana kuri urwo rubanza. Nyuma y’uko urubanza ruhagaritswe, yasohotse mu rukiko ashaka gufata moto ariko abapolisi bari bamenyeshejwe uko ibintu bihagaze bahita bamufata.

Yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo akomeze gukurikiranwa ku byaha aregwa.

Abandi bakekwaho ibyaha basigaye ku rutonde

Ndagijimana Callixte yabaye uwa kabiri mu bakekwaho ibyo byaha bafashwe, nyuma ya Dushimumuremyi Fulgence ufungiye muri gereza ya Rubavu. Haracyari abandi barenga 20 batarafatwa bakekwaho kuba mu itsinda rimwe ryakoraga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi Nyarusange.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga bwemeza ko gufatwa kwe ari intambwe ikomeye mu guhashya ibikorwa by’imitwe y’abagizi ba nabi yagiye itera abaturage ubwoba mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga yagize ati: “Twishimira uruhare rw’abaturage batanga amakuru ku gihe. Gufatwa kwa Ndagijimana ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage bukomeje gutanga umusaruro.”

Kugeza ubu, Ndagijimana Callixte n’abandi baregwa bose bahakana ibyaha, bakavuga ko ibyo bashinjwa nta shingiro bifite.

Urubanza rwabo ruzasubukurwa ku wa 15 Ukwakira 2025, aho biteganyijwe ko urukiko ruzasuzuma ibyaha baregwa byimbitse kugira ngo hagaragare ukuri ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu Murenge wa Nyarusange.