Nyagatare: Gitifu n’Ushinzwe Umutekano batawe muri yombi bakekwaho gusaba no kwakira ruswa

FB_IMG_1759406201431

Mu Karere ka Nyagatare, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari hamwe n’Ushinzwe Umutekano mu Kagari bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ingana n’ibihumbi ijana (100.000 Frw). Aba bayobozi bombi bafashwe nyuma y’uko umwe mu baturage abatangaje ku nzego zibishinzwe ko bari bamushyizeho igitutu cyo gutanga ayo mafaranga kugira ngo akomeze ibikorwa bye by’ubuhinzi nta nkomyi.

Uko byagenze

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera avuga ko byatangiye ubwo umuturage usanzwe uhinga kandi agura ifumbire, yarunze ifumbire hafi y’umuhanda. Ubuyobozi bw’Akagari bwamusabye kuyihavana bavuga ko iteye umwanda. Nyuma yo kuyimura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ari kumwe n’Ushinzwe Umutekano basanze abakozi b’uwo muturage bakirundira ifumbire mu isambu ye.

Aha ni ho ngo aba bayobozi baboneye umwanya wo kumusaba amafaranga, bamubwira ko azatanga ibihumbi ijana (100.000 Frw) bayita ko ari “umusanzu w’Urugaga rw’Abikorera (PSF)” ndetse n’ayo kugura printer y’Akagari. Nyamara, uko gusaba amafaranga kwari uburyo bwo kumushakaho indonke kugira ngo bamureke akomeze gukoresha ifumbire ye nta kibazo.

Ukuntu bafashwe

Umuturage yahise amenyesha inzego bireba ko asabwa ruswa. Hashyizweho amayeri yo kubafata, aho Ushinzwe Umutekano mu Kagari yafatiwe mu cyuho ari kwakira amafaranga. Nyuma y’ifatwa rye, dosiye ye ndetse n’iy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa bagenzi be, yahise ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare.

Amategeko abivugaho

Ingingo ya 4 y’Itegeko Nº54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigena uburyo bwo kurwanya ruswa ivuga ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ari icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu. Ni mu gihe kandi mu Rwanda hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa, cyane cyane mu nzego z’ibanze, kugira ngo abaturage babone serivisi zitagira imbogamizi.

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare babwiye Igicumbi News ko iki gikorwa ari isomo rikomeye ku bayobozi b’inzego z’ibanze bakibwira ko bashobora gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite. Basaba ko ubuyobozi bukuru bukomeza gushyira imbaraga mu kugenzura abayobozi ku rwego rw’ibanze kugira ngo abaturage barindwe imikorere mibi ishingiye kuri ruswa.