Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup

FB_IMG_1758998350904

Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda yasezerewe mu irushanwa rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindwa na Singida Black Stars yo muri Tanzania ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu muri Tanzania.

Rayon Sports yari yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali, bikaba byatumye biba urugendo rurerure kuko yasabwaga gutsinda igitego kirenze kimwe mu rwego rwo kwikura mu gihombo. Ariko Singida Black Stars yagaragaje imbaraga n’ubuhanga bwayo imbere y’abafana bayo, itsinda ibitego bibiri mu gihe Rayon Sports yatsinze kimwe gusa, bituma ku giteranyo cy’imikino yombi Singida itsinda ibitego 3-1.

Nubwo ikipe y’i Nyanza yagerageje gukora ibishoboka byose ngo isubize icyizere abakunzi bayo, byarangiye ibyiringiro byo kugera mu byiciro bikurikiraho bya CAF Confederation Cup bishyizweho akadomo. Abakinnyi ba Rayon Sports bagaraje akanyabugabo mu minota ya nyuma, ariko Singida Black Stars yari yamaze kubaka urukuta mu kibuga.

Iyi ntsinzi yahesheje Singida Black Stars itike yo gukomeza mu kindi cyiciro, mu gihe Rayon Sports isubiye mu rugo yibanda ku marushanwa yo mu gihugu. Abafana b’iyi kipe yo mu Rwanda baganiriye na Igicumbi News bagaragaje agahinda nyuma yo kubona ikipe yabo ititwaye neza ku rwego mpuzamahanga, nyamara yari yitezweho byinshi.

Igikombe cya CAF Confederation Cup gikomeje kugaragaza ko ari urubuga rukomeye, aho amakipe menshi yo ku mugabane w’Afurika akomeje kurushanwa ashaka gutwara iri rushanwa rifatwa nk’irya kabiri ku rwego rw’umugabane nyuma ya CAF Champions League.