Burundi: Birakekwa ko Agathon Rwasa yari agiye kwicwa Imana igakinga akaboko

images (1)

Mu Burundi hakomeje kwibazwa byinshi ku hazaza h’umunyapolitiki Agathon Rwasa, umaze imyaka myinshi ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Nyuma yo kwamburwa ishyaka rye rya CNL mu 2024 ndetse no kubuzwa kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, hari ababona ko urugendo rwiwe rwa politiki rushobora kuba ruganisha ku kaga mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2027.

Kwiyongera kw’igitutu kuri Rwasa

Nk’uko bamwe mu banyapolitiki bakurikiranira hafi ibibera mu Burundi babwiye Igicumbi News, umwaka wa 2023 n’uwa 2024 wagaragaje impungenge zidasanzwe ku bijyanye n’ishyaka CNL rya Rwasa. Raporo zitandukanye zigeze mu nzego z’igihugu zemeje ko iyo CNL iba yaremerewe kwitabira amatora y’abadepite, byari kugorana gusubira kuyitsinda. Ni byo byatumye mu 2024 ishyaka ryamburwa ubuzima gatozi, ibintu byahagaritse amahirwe menshi ya Rwasa.

Nyamara, nk’uko abasesenguzi babivuga, ikibazo gikomeye gitegerejwe ni amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2027. Nta tegeko rishobora kubuza umuntu nk’Agathon Rwasa kwiyamamaza adafite ishyaka, kuko ashobora kubikora ku giti cye cyangwa akifashisha urunani rwa politiki. Ibyo bikaba byaratumye bamwe bavuga ko inzira ebyiri gusa arizo zisigaye mu rwego rwo kumubuza kongera kwinjira mu matora: kumufunga cyangwa kumwica.

Ibyabaye ku modoka ya Rwasa ku wa 24 Nzeri 2025

Ibi bitekerezo byarushijeho gukaza impaka nyuma y’ibyabaye ku modoka ya Agathon Rwasa mu gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2025. Imodoka ye yari iparitse hafi y’ishuri ry’abana be, ubwo yatekerezaga ko barangiza amasomo ahagana saa sita.

Umushoferi yahamije ko yabonye umuntu uyifotora cyane by’umwihariko kuri plaque, Nyuma haje umupolisi ufite intwaro asaba ko ikiyo cy’imodoka gifungurwa. Icyo gihe umushoferi yabonye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Voxy yirabura idafite plaque irimo abagabo bitwaje imbunda.

Umushoferi yemeza ko yagize ubwoba agahita ahunga. Iyo Voxy yamukurikiye ku mihanda minini y’i Bujumbura, irimo Avenue Muyinga, Chaussée Prince Louis Rwagasore, IPA n’ahandi. Uburyo yahungishije imodoka bwarokoye ubuzima bwe, ariko nta muntu uzi neza icyari kigambiriwe.

Rwasa ubwe ntiyari ari muri iyo modoka, ariko bamwe bibajije niba hari abatekerezaga ko ari we wayirimo cyangwa niba bari bagamije kumuteza ubwoba binyuze ku mushoferi we.

Ubutumwa bwihishe inyuma y’ibyabaye

Abasesenguzi bemeza ko iki gikorwa kidashobora gukorwa n’abandi bantu basanzwe batari inzego zishinzwe umutekano cyangwa iperereza. Bivugwa ko ubutumwa bwashakaga gutangwa ari uko Agathon Rwasa agomba kuva muri politiki kandi ko inzira ye ya politiki ishobora gukomeza kugorana kugeza ubwo 2027 izagera.

Umwihariko w’amatora ya 2027

Abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bavuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye ashobora kuzahura n’imbogamizi zikomeye mu 2027, kuko amajwi ye ashobora kuba atagifite imbaraga mu baturage. Mu gihe cya manda amaze, hari abavuga ko ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage bitifashe neza, bityo bikaba byatuma abenshi barambirwa.

Ni muri urwo rwego bamwe babona ko gushaka inzira zo guca intege cyangwa guhagarika abashobora guhangana na we, harimo na Rwasa, bishobora kuba intambara nshya iri imbere mu myaka mike iri imbere.

Ese Rwasa azagera amahoro muri 2027?

Iki kibazo gikomeje kwibazwa cyane. Abamushyigikiye bavuga ko ari we rukumbi ushobora guhangana n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu matora. Abandi bo basanga ibyabaye ku wa 24 Nzeri bishobora kuba intangiriro y’urugamba rushya rugamije kumucecekesha burundu.

Kugeza ubu, nta rwego rwemeje cyangwa ngo ruvuge ku byabaye kuri iyo modoka ya Rwasa, ariko amakuru Igicumbi News yavanye mu bantu babibonye n’abanyamakuru bo hafi y’aho byabereye arerekana ko hari icyihishe inyuma.