Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko cyafashe umusirikare w’u Rwanda

FB_IMG_1758731273643

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyatangaje ko cyafashe umusirikare w’u Rwanda mu gice cya Busoni, mu Ntara ya Butanyerera, mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2025.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Col. Nzirubusa, uwo musirikare witwa Sgt Sadiki Emmanuel, wari usanzwe ari umushoferi mu ngabo z’u Rwanda, yafashwe ahagana saa sita z’ijoro amaze kwambuka umupaka anyuze ku nzira y’igitaka iri hafi ya RN14 Gasenyi–Nemba.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi avuga ko Sgt Sadiki yafashwe n’abapolisi ba gasutamo nyuma yo kwinjira mu butaka bw’u Burundi muri metero zirenga 700. Biravugwa ko ubwo yafashwaga, yasobanuye ko yari avuye mu kabari kari hafi ya Camp Gako mu Rwanda, maze akibeshya inzira agana ku mupaka.

Ubuyobozi bwa FDNB bwongeraho ko uwo musirikare yagerageje guhunga, ariko akaza gufatwa. Kuri ubu, arimo gukorwaho iperereza n’inzego z’umutekano za polisi ya Kirundo.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) ntiburagira icyo butangaza ku makuru yatangajwe n’igisirikare cy’u Burundi.