Umugabo wari uvuye mu cyaro yatunguye abantu mu bukwe arya seriviete aziko ari ibiryo

Mu gihugu cya Tanzania habaye inkuru idasanzwe yatumye abantu benshi batungurwa ndetse baraseka cyane, ubwo umugabo yari yicaye ku meza ari kurya, maze akarya iseriviete (serviette/napkin) yibeshye ko ari kimwe mu birungo byashyizwe mu ifunguro rye.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wari wagiye mu bukwe bwari burimo amafunguro atandukanye, aho yaherewe ibiryo byari ku meza harimo n’isahani irimo imboga n’inyama. Ku ruhande rw’iyo sahani hashyizweho iseriviete isanzwe ikoreshwa mu gusukura intoki no mu maso igihe umuntu ari kurya.
Abari hafi aho batangaje ko ubwo uyu mugabo yari ari mu muhango wo kurya, yafashe iseriviete yibeshya ko ari ikirungo cyangwa imboga zishyirwa ku ifunguro, ahita ayitsindagira mu kanwa arayirya nta kuzuyaza.
Abari kumwe na we batangajwe cyane n’icyo gikorwa, bamwe batangira kumuseka abandi barumirwa bibaza uburyo umuntu yibeshya ko seriviete ko ari kimwe mu biribwa.
Nyuma yo gusobanukirwa n’ibyo yari akoze, uyu mugabo ngo yasabwe kureka gukomeza kuyirya kuko atari igikoresho cyagenewe kuribwa, ahubwo ari ikintu gisanzwe gikoreshwa mu isuku ku meza.
Iyi nkuru yihuse ku mbuga nkoranyambaga itera abantu benshi gutungurwa, abandi bayikoresha mu rwego rwo guseka, bavuga ko bishobora guterwa n’uko umuntu aba afite inzara nyinshi cyangwa se atitaye neza ku byo ari kurya.
Ingaruka z’ubuzima zishobora guterwa no kurya ibitagenewe kuribwa
Inzobere mu by’ubuzima zisobanura ko kurya ibintu bitari ibiribwa, nko kurya seriviete cyangwa ibindi bikoresho bikozwe mu mpapuro, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima. Muri izo ngaruka harimo:
- Kuziba mu mara (intestinal obstruction): seriviete cyangwa impapuro ntizishwanyurwa mu gifu, bishobora gutera kuziba mu mara bikaba byasaba n’ubuvuzi bwihuse.
- Kurwara mu nda: ibikoresho nk’ibyo bishobora gutera indwara zifata mu gifu n’impyiko.
- Kwandura indwara ziterwa na mikorobe: iseriviete idasukuye neza ishobora kuba ifite udukoko dutera indwara.
- Ibibazo by’ihungabana ry’imirire (malnutrition): iyo umuntu akomeje kurya ibitagenewe kuribwa, byangiza uburyo umubiri usanzwe wakira intungamubiri.
Abahanga mu buzima basaba abantu bose kujya bita ku byo barira, bakirinda kurya ibitagenewe kuribwa. Abafite umuco wo kurya ibintu bidasanzwe basabwa kwegera inzobere mu buzima kugira ngo babone ubujyanama.