Ngibi ibyaha uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Kalisa Adolphe na Tuyisenge Eric bakurikiranyweho

Screenshot_20250916-180106

Kuri uyu wa kabiri, amakuru yizewe Igicumbi News ikura mu nzego z’iperereza yemeje ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, ndetse na Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi, bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kunyereza umutungo, kwakira cyangwa gutanga ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bagabo bombi bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro aho bari kubazwa ku byaha bakekwaho. Amakuru ava mu nzego z’ubugenzacyaha avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’uruhare rwabo muri ibi byaha bikomeye bishobora kugira ingaruka ku mikorere ya FERWAFA no ku isura y’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.

By’umwihariko, dosiye ya Kalisa Adolphe yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira z’amategeko, mu gihe iperereza ku byaha bivugwaho Tuyisenge Eric rikiri mu nzira.

Ibi bibazo byagaragaye mu gihe umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje kugerageza gutera imbere, aho Amavubi aherutse kwitabira imikino ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’ayandi marushanwa mpuzamahanga. Gusa, amakuru nk’aya akomeje guhungabanya icyizere cy’abakunzi b’umupira ku buyobozi bwa FERWAFA.

Inzego z’ubugenzacyaha zatangaje ko zizakomeza gutanga amakuru ajyanye n’iri perereza mu gihe ibimenyetso bishya bizajya biboneka, kugira ngo abaturage babone uko amakuru yizewe ahagaze ku buryo bwose.