Congo yavuze ku mugaba mukuru wa FARDC wari wishwe na Wazalendo muri Uvira agahungira Bujumbura
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zishyigikiye byimazeyo Umugaba Mukuru wazo, Lieutenant Général Jules Banza Mwilambwe, nyuma yo gushyirwaho ibirego bikomeye byakwirakwijwe n’umunyamakuru wo kuri YouTube na TikTok, Honoré Kabongo Tshibundi.
Itangazo ryashyizweho umukono na Général-Major Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, Umuvugizi wa FARDC, ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, rivuga ko ibyo Kabongo yatangaje ku wa 13 Nzeri mu mashusho yise “Scandale dans l’armée : qu’est-ce que cache Jules Banza ?” ari ibinyoma bigamije gusebya ubuyobozi bwa gisirikare.
Kabongo yavugaga ko Général Banza yaba yarahunze umujyi wa Uvira mu gihe yari kumwe na Delegasiyo ya Leta ku rugendo rw’akazi ubwo Wazalendo Zaria zigiye kumurasaho ngo zimwice.
“Ijambo rya Kabongo ni uburyo bwo gushaka gusenya ubumwe bwa FARDC n’abazalendo (Wazalendo) bafatanije urugamba. Ubu butumwa bwe bufasha mu buryo buziguye abashaka guteza umutekano muke mu gihugu cyacu,” niko byavuzwe na Général-Major Ekenge.
Umuvugizi wa FARDC yakomeje ashimangira ko ibyo birego ari “ibinyoma, gusebanya no kugamije kuyobya abaturage no gucamo ibice ingabo za Congo”. Yagize ati:
“Umugaba Mukuru w’Ingabo yagumanye i Uvira ndetse nyuma y’uko itsinda rya guverinoma ryari riyobowe na Visi-Premier w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jacquemin Shabani ryari risubiye i Kinshasa. Nta guhunga kwabayeho na guke, ahubwo hari ukutamenya imikorere ya gisirikare.”
Ingabo zanasobanuye ko Lieutenant Général Jules Banza atari umunyapolitiki cyangwa intumwa y’Umugaba w’Ikirenga (Perezida wa Repubulika). Kudavuga mu nama rusange yari iyobowe na Shabani byasobanuwe nk’icyemezo cyo kubaha imigenzo ya gisirikare, aho abasirikare batigaragaza mu ruhame nk’abanyapolitiki.
Mu magambo akomeye, FARDC yasabye Kabongo kuba maso no kujya abanza gupima ibyo avuga ku ngingo zifitanye isano n’ingabo:
“Kabongo agomba kwiga gupima amagambo ye no kugaragaza ikinyabupfura mu kuvuga ku bibazo ataramenyera. Kuko nk’uko umugani ubivuga, ni amahano ndetse n’ubupfapfa kuvuga ibyo utazi.”
FARDC yasozaga itangazo ryayo yemeza ko iri inyuma y’Umugaba Mukuru wayo, inasaba abaturage kutayobywa n’amakuru y’impuha agamije gucamo ibice urwego rwa gisirikare mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
