M23 yafashe utundi duce 2 muri Masi

Masisi-Mushaki-1024x576-1-1-1900x1069_c

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025, imirwano ikaze yongeye kubura mu bice by’akarere ka Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imirwano hagati y’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro izwi nka wazalendo n’umutwe wa AFC/M23 yasize uduce tubiri tw’ingenzi tugiye mu maboko y’uyu mutwe.

Amakuru aturuka mu baturage no mu nzego z’aho avuga ko imidugudu ya Ndurumo, iri hafi ya Lukweti mu gace ka Bashali Mokoto, ndetse na Kinyaongo, iherereye hafi ya Kishee mu gace ka Bapfuna (Osso Banyungu, Masisi), byombi byinjiwe n’abarwanyi ba AFC/M23 nyuma y’uko wazalendo bahakoreraga basubiye inyuma kubera igitutu cy’intambara.

Imirwano yatangiye ku Cyumweru ikomeza kugeza kuri uyu wa Mbere

Mu gace ka Ndurumo, abaturage babwiye Igicumbi News ko imirwano yatangiye ku cyumweru tariki ya 14 Nzeri, ikomeza mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere. Ibi byatumye abaturage benshi bahungira mu bice bikiri mu maboko ya FARDC cyangwa byitwa ko bifite umutekano uringaniye. Abaharokokeye bavuga ko amasasu n’urusaku rw’imbunda bikomeje guca ibintu kugeza mu masaha ya mu gitondo.

Mu Kinyaongo naho, imirwano yabaye ku buryo bukomeye, bigatuma abaturage benshi bahungira mu bice bikikije Kishee, abandi bakerekeza mu duce duherereye mu majyepfo ya Masisi.

Ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye

Uko inkuru ibivuga, ubu mu duce twombi harangwa n’ituze ridasobanutse (calme précaire), gusa abaturage benshi baracyari mu nzira bagerageza gushaka ahantu hizewe ho guhungira. Abo byagizeho ingaruka bavuga ko babuze aho berekeza, kuko imirwano imaze iminsi ikwirakwira mu bice byinshi bya Masisi no mu nkengero zayo.

Umwe mu baturage wahungiye i Mweso yabwiye Igicumbi News ati:
“Twabayeho mu bwoba bukomeye, amasasu yatangiye ku cyumweru ntiyigeze ahagarara. Twahitanye ibyacu byose, ubu turi gushaka aho twahungira tukabona nibura ibyo kurya n’aho turara.”

Imiterere y’umutekano i Masisi iracyari ingorabahizi

Kugeza ubu, imirwano hagati ya AFC/M23 n’imitwe yitwaje intwaro irimo wazalendo iracyakomeje mu turere twinshi twa Masisi. Abasesenguzi bavuga ko ifatwa rya Ndurumo na Kinyaongo rishobora gutuma AFC/M23 ikomeza kwagura ibikorwa byayo mu majyaruguru ya Masisi.

Kugeza ubu, nta mubare uhamye w’abaturage bamaze guhunga cyangwa abahasize ubuzima uratangazwa, ariko inzira nyinshi z’ahahungirwamo zikomeje kuzura abaturage bahunga intambara.